Mu gihe Meteo yo mu Bufaransa yari yateguje abasiganwa ko baza kuba badahanganye hagati yabo gusa, ahubwo baba bahanganye n’umuyaga wa Km 40 ku Isaha, Remco Evenepoel yiyimitse nk’umwami w’abami muri shampiyona y’u Burayi yo gusiganwa ku magare umuntu ku giti (ITT), yakinwe ku wa gatatu mu Bufaransa.
Ni nyuma y’iminsi 10, Remco yisubije ikamba ry’Isi ry’umuntu wihuta nk’urumuri akoresheje igare ku Isi, anyuze kuri Tadej Pogacar wari wahagurutse mbere ye ho 2’30.
Yirengagije urugendo rwa Kigali – Ethiopia – Marseille, Remco yahagurutse ari uwa nyuma ahanganye na Filippo Ganna, yahagurukije kuri uyu mwanya mu myaka 2 ishize.
Bakiniye mu gitambika cya Km 24 kitarimo n’amakorosi keretse muri Km ya nyuma, Ganna yari yatinye kuza mu #Rwanda kubera imisozi, yari yizeye guhigika Remco muri ibi bitambika.
Remco ni we mukinnyi wenyine washoboye gufata umuvuduko wo hejuru wa Km 50 ku Isaha muri wa muyaga, ndetse yongera kunyura ku mukinnyi wahagurutse imbere ye, UmusuwisinStefan Küng watwaye iyi shampiyona mu 2020 na 2021.

Muri ITT yo mu Rwanda, Remco yari yafashe umuvuduko wo hejuru wa Km 86 ku isaha mu muyaga wa Km 11 ku isaha.
Remco Evenepoel abaye umukinnyi wa mbere ku Isi ufite amakamba 4 y’umukinnyi witwara neza kurusha abandi ku Isi, ari yo National: Belgium, Continental: Europe, Olympic: Paris 2024 na World: Kigali 2025.
Uko barushanyijwe:
-Remco Evenepoel (Belgium) 28’26
-Filippo Ganna (Italy) +0’46”
-Niklas Larsen (Denmark) +1’08”
Titi Léopold
Leave feedback about this