UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare basaga 1,000
Amakuru

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare basaga 1,000

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 basoje amasomo ya gisirikare mu mashuri atandukanye, igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025.

Abasirikare basoje amasomo barimo abize muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rya Gako bagera kuri 987 n’abandi 42 bigiye mu bihugu by’amahanga, aho bize mu mashami  atandukanye arimo kuyobora Ingabo, ubuzima, kubungabunga amahoro, ububanyi n’amahaga, Ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri aba basoje amasomo barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturuka mu bihugu bya Uganda, Sudan, Centre Africa. Barimo abize imyaka ine ndetse harimo kandi abari basanzwe ari abasirikare bakoze imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko inshingano y’abari mu mwuga wa gisirikare atari ukurinda gusa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho gusa.

Yagize ati “Igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho, kigomba kuba gifite umutekano, kigatera imbere. Abanyarwanda bose n’abo muri uyu mwuga babifitemo uruhare. Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda no kubungabunga amahoro adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa.”

Perezida Kagame yabasabye kujya mu mirimo yabo bazirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wabo w’ibanze.

Ati “Ibi bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga mu myitwarire no mu mahitamo yanyu igihe nta n’umwe ubareba, uko mwitwara mwebwe ubwanyu. Ni ukuvuga ngo ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi, ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu.”

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako rimaze imyaka 25 ritangiye ibikorwa byo kwigisha abasirikare bo ku rwego rw’aba Ofisiye bato, ahamaze kurangiza ibyiciro 12 guhera mu 2000.

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare basaga 1,000

Titi Léopold

Exit mobile version