Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye urugendo rwo Kwibuka rumenyerewe nka ‘Walk to Remember’ rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, rujyanye n’igikorwa cyo gutangiza Kwibuka 32.
Ni urugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rwitabiriwa n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko, bakaba barusoreje kuri BK Arena, aharimo kubera umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbere y’uru rugendo, habanje igikorwa cyo kwibuka nyirizina cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho bashize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 250.
Muri BK Arena Perezida Kagame yongeye gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu mwijima, umucyo wongera kubamurikira.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo Umukuru w’Igihugu yari ku rwibutso rwa Kigali, yavuze ko nyuma y’uko amahanga atereranye Abatutsi bicwaga kandi umugambi waracuzwe babizi, nta kizongera gutuma u Rwanda rupfa ubwa kabiri.
Yagize ati “Ubwo turi aha mutureba, bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baba abakuru baba abana, bahuriye kuri iyo myumvire, ku buryo bitakorehera uwashaka kurumeneramo.

Leave feedback about this