Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politiki y’Uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke, cyane ko Politiki ya mbere ya Jenoside yari yuzuyemo ivangura no guheza, bamwe bigatuma batiga.
Minisitiri w’Uburezi Dr Joseph Nsengimana mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y”Umushyikirano ku munsi wayo wa kabiri, yavuze ko mu myaka 32 ishize, habaye impinduka zigaragara mu byiciro byose by’amashuri.
Ati “Mbere ya 1994 amashuri y’inchuke yari mbarwa, ubu dufite abana barenga ibihumbi 680 bari muri aya mashuri y’incuke, urumva ko ubu abana b’Abanyarwanda bategurwa, mbere y’uko bajya mu ishuri nyirizina, bikaba amahirwe kugira ngo bige, bashobore gutsinda.”
Arongera ati “Mu 1994, mu mashuri yisumbuye hari Abanyarwanda ibihumbi 37, uyu munsi hari abana b’Abanyarwanda ibihumbi 787 mu yisumbuye, byikubye inshuro zirenga 20. Ibyo byerekana ko amarembo y’uburezi yaguwe koko, kandi Abanyarwanda bakayagana.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 1994 mu Rwanda hari abantu bize Kaminuza 2,000 ariko uyu munsi Kaminuza y’u Rwanda yonyine ikaba isohokamo abarenga 9,000 mu mwaka umwe, hatabariwemo abarangiza mu zindi Kaminuza zigenga n’amashuri makuru.
Nubwo imibare igaragaza ko hari ubwiyongere kandi buri ku rwego rwo hejuru bwabayeho mu gihe cy’imyaka 32 ishize, Minisitiri Nsengimana avuga ko hakiri byinshi byo gukora.
Ati “Kugira ngo tugere aho twifuza kugera, ni ugufatanya twese nk’Abanyarwanda. Uburezi bwubakira ku burere, ababyeyi turabashishikariza ko bita ku bana babo kuva bakiri bato, kuko amashuri ahera ku mwana wazanye, nuzana umwana utuzuye, ukavuga ngo ishuri niryubake, icyo gihe ntabwo tugera kuri wa Munyarwanda twifuza.”
Yungamo ati “Ahubwo dufatanyije tugahera ku burere bw’abana bato, wamuzana no ku ishuri, ukamuherekeza mu ishuri ukamenya mwarimu, umuyobozi w’ishuri, kugira ngo umufashe nawe. Icyo gihe bizatuma ireme ry’uburezi ritera imbere.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hashyizwe imbaraga mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kujya no kunoza akazi, kugira ngo bibafashe kuzajya barangiza ayo mashuri bahita bajya mu kazi, kandi bigakorwa bihuzwa n’imirimo iri hanze, bizafashe abanyeshuri kwiyubaka banubaka Igihugu.
Mu rwego rwo kugabanya ubucukike bukigaragara mu mashuri, Leta yubatse ibyumba by’amashuri 27, 500 hagati ya 2017 na 2024, ikaba ari gahunda izakomeza gukorwa kugira ngo bifashe abana kurushaho kwiga bisanzuye.

Leave feedback about this