Home IMYIDAGADURO Rayon Sports yitwaje impamba ikomeye mu kwitegura guhura na mukeba APR...

Rayon Sports yitwaje impamba ikomeye mu kwitegura guhura na mukeba APR FC

Rayon Sports yaraye itsinze Mukura Victory Sports ibitego 5-1 mbere yo guhura na APR FC ku wa Gatandatu utaha.

Uyu mukino waraye ubereye kuri stade ya Kigali, ku isaha ya 15h impande zombi zigana ariko ntibyatinze kuko k’umunota wa 15 gusa Mukura yabonye coup francs Ku ikosa ryakozwe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu yatewe neza na Duhayindavyi Gael Amran Nshimiyimana ashatse kuwukuramo yisanga yitsinze igitego.

Rayon sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Mukura ishaka kwishyura byaje kuyihira Ku munota was 37 w’umukino aho  Rutanga yahaye umupira mwiza Sarpong Michael nawe awubyaza  igitego cyiza cyane cy’umutwe.

Rayon yakomeje kotsa igitutu Mukura byaje no kuyihira kuko Ku munota wa 44 yatsinze igitego cya kabiri cya Yannick Bizimana bituma bajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Rayon  kuri 1 cya Mukura.

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu Ku mpande zombi gusa Rayon Sports ukabona ko iri kurusha Mukura cyane cyane hagati byaje no kuyihira kuko Ku munota wa 66 Ciza Houssein Mugabo yahaye  Bizimana Yannick umupira mwiza nawe,atsinda igitego cya gatatu cyikaba icya kabiri muri uyu mukino.

Ntibyatinze kuko Ku munota wa 68 Sarpong Michael yatsinze ikindi gitego Ku makosa y’umunyezamu wa  Mukura. Naho
Ku munota wa 90′ Oumar Sidibé yatsindiye Rayon agashinguracumu Ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.Umukino urangira ari 5-1.

Abakinnyi babanje kuri buri ruhande
Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Ndizeye Samuel, Rugwiro Herve, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibe, Ciza Hussein, Yannick Bizimana, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong.

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga:Iratugenera Edouard, Hassan Rugirayabo, Senzira Mansour, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gael Duhayindavyi , Ndizeye Innocent, Muniru, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand.

Rayon Sports igize amanota 31 ku mwanya wa kabiri, iruwa amanota atatu na APR FC ya mbere.Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana cyane.

Rayon Sports igize amanota 31 ku mwanya wa kabiri, iruwa amanota atatu na APR FC ya mbere.Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana cyane.

Christian Karasi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here