UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Rwanda: Gahunda ya ‘Byikorere’ yafashije abaturage kwisabira serivisi mu buryo bworoshye
Economy

Rwanda: Gahunda ya ‘Byikorere’ yafashije abaturage kwisabira serivisi mu buryo bworoshye

Abaturage bagaragaza ko bishimiye uburyo ikoranabuhanga rya Byikorere zitangirwa ku rubuga rw’Irembo zabagabanyirije umwanya n’igihe bafataga batonze umurongo mu tugari n’ahandi bishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko ngo ubu basigaye baca ku Irembo bakabyikorera bagatangira kwivuza bitabagoye.

Gahunda ya Byikorere mu Rwanda


Byikorere iri mu murongo wa gahunda ya Irembo yo korohereza abaturage cyane cyane abo mu bice by’icyaro, kugira ubumenyi bwo kwisabira serivisi za Leta, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibafasha kandi kurushaho kumva ko ikoranabuhanga ari iryo kubyazwa umusaruro mu buryo bufatika, kandi bakumva ko bashobora kwiyakira serivisi basaba Leta, batarinze gusiragira mu biro no gutakaza amafaranga menshi.

Uko abaturage bakiriye gahunda ya Byikorere

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Ubumwe.com bamubwiye ko mbere imbogamizi bari bafite n’ibisubizo babonye babikesha irembo.

Ntezirembo Jean Claude ati “Mbere twishyuraga ubwisungane mu kwivuza tunyuze mu tugari hakaba igihe utanga amafaranga yewe ukazanayabura, ukabura uburyo wivuza kandi warishyuye, ariko ubu gahunda ya Byikorere yaradufashije, tunyura ku Irembo tukiyishyurira mituweli bugacya twivuza.’’

Naho Niyitegeka Deo ati “Njyewe nigeze kurwaza umwana araremba mbura uko muvuza kandi naratanze mituweli ku kagali birangira anitabye Imana, ariko ubu Irembo ryatugiriye neza ntabwo ucyishyura mituweli ufite ubwoba ko amafaranga yawe abura ntubone uko wivuza. Erega nutabishoboye yegera ubishoboye akamufasha bigahita bikemuka”.

Mukamana Vestine yagize ati “Wajyaga gushaka icyemezo cy’amavuko cy’umwana bikagusaba kujya ku Murenge, none ubu ugishatse arahita akoresha telefone agahita akibona”.

Mwubahamana Mwadjuma na we ati “Twari tugiye kuzagwa mu nzira tujya gushaka ibyangombwa ku mirenge n’ahandi, waba utuye kure ugatega, bikagufata umwanya, ariko ubu ikoranabuhanga ryaratworohereje, icyangombwa cyose ushaka ukoresha telefone ugahita ukibona mu minota mike”.

Mu 2023 ni bwo Irembo yatangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugamije gufasha abaturage kumenya kwisabira serivisi z’ibanze, batagombye gushaka ababibafashamo ngo batakaze umwanya n’amafaranga.

Tonny Kamugisha, Umuyobozi ushinzwe Itangwa rya Serivisi muri Irembo, avuga ko barajwe ishinga no gukomeza kongera umubare w’abayoboka gahunda ya Byikorere.

Agira ati “Twishimira ko nyuma y’igihe gito gahunda ya Byikorere itangiye, umubare w’Abanyarwanda bisabira serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga wazamutse uva kuri 25% ugera kuri 38%. Ibi bituruka ku ntego dufite yo gushoboza buri Munyarwanda kubona serivisi mu buryo bworoshye binyuze muri Byikorere.”

Tonny Kamugisha

Kamugisha akomeza agira ati “Iyo abaturage bashoboye kwisabira serivisi ku rubuga rw’Irembo hari ibintu by’ingenzi bitatu bifasha, icya mbere ni ukwirinda kwangiza igihe n’amafaranga, kubika amakuru ye neza mu buryo bwizewe. Inyungu ya gatatu yo kwisabira serivisi ku Irembo umuntu abyikoreye nuko aba yizeye ko serivisi yisabiye ari we ubwe yayibonye cyangwa atayibonye.”

Imibare y’Ikigo Irembo igaragaza ko kuva gahunda ya ‘Byikorere’ yatangira, abaturage 4.827.605 bamaze gusaba serivisi za Leta banyuze kuri IremboGov babyikoreye, kubera ubumenyi bungukiye muri iyi gahunda.

Byikorere yatangijwe mu kwezi kwa Gicurasi 2023, igamije gufasha abaturage kwisabira serivisi za Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga (self-service) nta ngendo nyinshi.

Uko Byikorere ikora:

Umuntu aba ashobora kwiyandikisha, guhitamo serivisi, ubundi akuzuza ibisabwa, akishyura akoresheje urubuga rwa IremboGov cyangwa USSD (*909#), byose akabikora wenyine kuri telephone cyangwa kuri Mudasobwa ye.

Zimwe muri Serivisi Abaturage babasha kwiyakira muri Gahunda ya Byikorere, harimo serivisi z’abinjira n’abasohoka, iz’irangamimerere, iz’Ubutaka, iza Polisi, iza Noteri n‘Igazeti, iz’Ubuzima nko gusaba ibizamini bya Laboratwari n’ibindi.

Babasha kwiyakira kandi serivisi z’uburezi, Ibyemezo by’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, itangazamakuru n’imibereho myiza y’abaturage, ubutabera, ubucuruzi n’inganda, bakanabasha kandi kwisabira serivisi za Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Mu ntangiriro, abakoresha “Byikorere” bari hafi 25 %, byazamutse kugeza kuri 38% nyuma y’umwaka umwe nkuko urubuga rwa Irembo rubivuga. Muri 2023-2024 habayeho gusaba serivisi za Leta zisaga miliyoni 5 binyuze kuri IremboGov. Intego nyamukuru ya Bikorere ni ugukomeza kugabanya imirongo ku biro bya Leta, kugabanya igihe abaturage bamara mu ngendo no mu mirongo, ndetse guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu cyose mu rwego rwo gukorana na Leta mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version