Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ibizamini n’ ubugenzuzi bw’ Amashuri NESA, bavuga ko ubumwe n’ ubutwari byaranze Abatutsi bo mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari urugero ku bandi mu kurwanya ikibi no gushyira hamwe.
Babigarutseho kuri uyu wa gatanu taliki 9 Gicurasi 2025 ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Bisesero.
Basobanuriwe uko Abanyabisesero birwanyeho kugeza ku munota wa nyuma ubwo interahamwe zaturutse hirya no hino mu gihugu n’ abasirikare babagabyeho igitero simusiga taliki 13 Gicurasi 1994, uwo munsi wonyine hakicwa Abatutsi ibihumbi mirongo itatu (30 000)
Muri iki gikorwa, NESA yoroje inka abarokotse babiri bo mu Bisesero, batari bagifite inka kandi barazoroye mbere ya Jenoside, ariko zikaza kuribwa n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yakoze Jenoside.
Mutaganda Charles uri muborojwe na NESA yagize ati: “Ndashimira NESA yatugabiye inka, kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo, kandi umuntu ukugabiye inka uhora umwirahira.”
Uhagarariye umuryango wa IBUKA mu Murenge wa Rwankuba, Gasimba Tarcisse, yavuze ko byari inzozi kubona Abasesero bongera gutunga inka, bakabasha guha abana n’abaturanyi amata.
Yagize ati: “Ndabashimiye nta mbereka irimo, kandi ndabizeza ko natwe, nk’abarokotse Jenoside, tutazatatira igihango cy’ibyiza igihugu kigenda kitwereka.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yavuze ko bagiye gushishikariza abakora mu rwego rw’ uburezi kurushaho kumenya amateka ya Jenoside kugira ngo bahore baharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Ati” Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye, tugira Imana ko iyo jenoside yabashije guhagarikwa kandi igahagarikwa n’ abanyarwanda tukaba twongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uruhare yagize mu kuyihagarika ndetse no kugarura Igihugu mu buzima. Umukoro dutahanye ku mwihariko wa hano mu Bisesero n’uko ubutwari bw’ abanyabisesero bwagombye kutubera urugero mu kurwanya ikibi n’ amacakubiri cyane cyane Jenoside yakorewe abatutsi, ni umukoro ukomeye nk’ ikigo gishinzwe uburezi tugomba gukora uko dushoboye mubyo dukora byose mu banyeshyuri, mu barezi, mu butumwa dutanga, ndetse tukaba tugiye gukora uko dushoboye tugashishikariza abo dushinzwe abarimu, abayobozi n’ abanyeshuri kugirango nabo bamenye amateka”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rushyinguwe mo mu cyubahiro imibiri y’ abarenga ibihumbi mirongo itanu, (50 000). Ni rumwe mu nzibutso 4 mu Rwanda ziherutse gushyirwa mu Murage w’ isi wa UNESCO.
Mukanyandwi Marie Louise