UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Cardinal Robert Francis Prevost niwe utorewe kuba Papa
Amakuru Iyobokamana

Cardinal Robert Francis Prevost niwe utorewe kuba Papa

Abakaridinali bo muri Kiliziya Gatolika kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata, batoye umushumba mushya wa Kiliziya ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize.

Nyuma y’amasaha menshi imbaga y’abakristu Gatolika bategereje Kandi basabira ko babona umushumba mushya uyiyobora ku isi, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, umwotsi w’umweru wagaragaye, bihita byemezwa ko Papa mushya yabonetse.

Papa mushya wabaye uwa 267, yatorewe muri Chapelle ya Sixtine i Vatican ahagaragaye umwotsi w’umweru.

Prevost w’imyaka 69, yavukiye i Chicago muri Illinois, aba Papa wa mbere ukomoka muri Amerika. Afite uburambe mpuzamahanga, aho yamaze igihe kinini mu bikorwa by’ubumisiyoneri muri Amerika y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Peru, aho yayoboye diyosezi ya Chiclayo kuva 2014 kugeza 2023.

Yize imibare muri Villanova University, ahavana impamyabumenyi ya mbere, akomereza amasomo ya tewologiya muri Catholic Theological Union i Chicago, hanyuma yoherezwa i Roma kwiga amategeko ya Kiliziya (canon law) muri Kaminuza ya Saint Thomas Aquinas.

Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version