UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika 2025
Imikino

Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika 2025

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, hasojwe Igikombe cya Afurika 2025 cyegukanywe na Sénégal itsindiye Maroc yacykiriye igitego 1-0.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wari urimo ishyaka ryinshi cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko bikaba byagaragaraga ko Sénégal yahanaga umupira neza kurusha Maroc.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje kwerekana umukino mwiza, kugeza iminota 90 irangiye nta kirahinduka hakongerwaho iminota umunani. Ku munota wa karindwi w’inyongera ikipe ya Maroc yabonye koruneri, ubwo yaterwaga habaye ikosa aho El Hadji Malick Diouf yarikoreye Brahim Diaz bituma agwa hasi mu rubuga rw’amahina, Maroc ihabwa Penaliti.

Iyi penalti yateje impaka kugeza abakinnyi ba Sénégal bavuye mu kibuga banga ko itegwa, nyuma yo kubisabwa n’umutoza wabo umukino ukamara iminota 16 uhagaze. Nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Sadio Mane bemeye kugaruka mu kibuga penaliti iraterwa, ariko ntiyajyamo.

Iminota isanzwe y’umukino yahise irangira hongerwaho indi 30, ku munota wa kane Idrissa Gana Gueye yahaye umupira Pape Gueye wateye ishoti mu izamu rya Morocco, agatsinda igitego cya mbere cya Senagal cyasoje iminota 15 ya mbere y’inyongera ari igitego 1-0 ari na ko umukino warangiye, Sénégal itwara Igikombe ca Afurika 2025 ityo, ikaba yacyegukanye ku nshuro ya kabiri nyuma yo kugitwara bwa mbere mu 2022.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashimiye iyi kipe ya Sénégal, ku ntsinzi ikomeye yatumye itwara iki gikombe.

Exit mobile version