Mu rwego rwo guteza imbere ndetse no kumenyekanisha u Rwanda binyuzemuri gahunda ya Visit Rwanda, ubu noneho rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League).
Binyuze muri aya masezerano, aya makipe azajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibyiza nyaburanga birutatse.
U Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyinjiye mu mikoranire n’amakipe akina NBA na NFL.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Siporo ihuza abantu, ihuza abaturage binyuze mu gusangira.
Ati “Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”
Titi Léoplod