Home Uncategorized Iyimidari twegukanye ihamya ko ubwenegihugu bwacu ari ubw’Imana : David na Johnson.

Iyimidari twegukanye ihamya ko ubwenegihugu bwacu ari ubw’Imana : David na Johnson.

Kwizera Imana byaje kw’isonga muri uyu mwaka mu mikino yo muri Rio(Jeux Olympiques de Rio) .   Abahungu babiri : David Boudia w’imyaka 27 na  Steele Johnson w’imyaka 20 nibo batwaye imidari ya zahabu. Maze nyuma yo kwegukana ibi bihembo batanze ubuhamya ko ukwizera kwabo kwabafashije mu kwegukana intsinzi
Mumagambo ye Boudia  yagize ati : « Turizera ko ubwenegihugu bwacu ari ubw’Imana ».Johnson nawe kuruhande rwe yasobanuye uko ukwizera kwe kwa mufashije ndetse agashobora no gukurikirana imyitozo nyuma y’impanuka ikomeye yari yakoze yagombaga no guhitana ubuzima bwe. Mumagambo ye ati :
« Iyo ikintu runaka kikubayeho ,nk’impanuka ikomeye aho wari utangiye kubona n’urupfu ntabwo uba uzi ikizagukurikiraho nyuma y’ibyo ngibyo….Ni Imana yamfashije inyongerera iminsi yo kubaho nongera kuba muzima.
Boudia yakomeje atanga ubuhamya mu myemerereye kandi yiyemeza kuba umukristo ubuzima bwe bwose kandi ahamya ko ubuzima bwe bwahinduwe «  ntakwongera gutekereza kwiyahura,ntakwongera gutekereza ibisindisha cyangwa ibiyobya bwenge byose »
Ni mu ijambo dusanga mu gitabo cy’Abafilipi 4 :6 « Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima » avuga ko iri jambo rimwongera imbaraga ndetse n’inkomezi mu kwizera Imana  ndetse no kumufasha  kuba umukinnyi mwiza mu mu kino wo kwoga.
 
Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here