Inkoni yera ni igikoresho gikenerwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo abone uko atera intambwe, kandi kikaba igikoresho kirinda umutekano w’uyikoresha ngo atagwa akavunika.
Nubwo iyi nkoni bayifata nk’imwe mu ngingo zabo zibafasha mu ngendo zabo za buri munsi, abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kuyibona byoroshye kuko atari buri wese ufite ubumuga ubasha kwigondera igiciro cyayo, bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora ndetse bakanegerezwa izi nkoni zikaba zashyirwa mu mafarumasi y’uturere.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwizihiza akamaro k’inkoni yera, kibaye ku nshuro ya 18 gifite insanganyamatsiko igira iti “Tubona Birenza Imboni”.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu bice bitandukanye, bavuga ko bahuriza ku mbogamizi y’igiciro cy’iyi nkoni gihanitse, gituma batabasha kuyibona.
Bayisenga Honorine wo mu Karere ka Gatsibo ati “Inkoni yera irahenze ikwiye kugabanyirizwa ibiciro cyangwa se igashyirwa kuri mituweli tukabasha kuyibona, kuko ni ryo jisho ryanjye, ntayifite nshobora kugwa nko mu cyobo nkavunika”.

Hirwa Fiston wo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita na we ati “Igiciro cyayo kiri hejuru, twifuza ko yajya kuri mituweli tukajya tuyibona byoroshye, kuko ntabwo abantu duhuje ubushobozi”.
Eric wa Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ati “Mu Rwanda haramutse habonetse inganda zikora inkoni yera byagabanya igiciro tukanayibonera igihe”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Mugisha Jack, avuga ko inkoni ihenze kuko hari n’izo ugura ibihumbi 50 kandi zisaza bagakenera izindi.
Ati “Iyo ugereranije igiciro cyayo n’ubushobozi bwa benshi mu Banyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona, harimo ikinyuranyo kuko igeze ku gaciro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kandi irasaza bisaba kuyihinduza rimwe mu myaka 2 cyangwa 3”.
Umuyobozi Mukuru wa RUB, Dr Mukarwego Berth na we yagize ati “Bamwe muri twebwe n’izo nkoni zera ntazo dufite, hari n’abazibona bitewe n’aho batuye imigendekere yaho zikavunika, bakazategereza ko RUB babona abaterankunga bakorana na bo ko bazabaha inkoni z’ubuntu, bityo zigahabwa abazikeneye bafite ubumuga bwo kutabona. Utayifite ahera mu rugo kuko atajya ahora abona umuntu wo mu muryango umusohokana ngo amujyane aho yifuza kugera hose”.
Abafite ubumuga bwo kutabona banagaragaza ko hakiri imbogamizi n’inzitizi z’ababarebera ku nkoni bagendana, bakumva ko ntacyo bashoboye gukora bagasaba ko ahubwo abantu bamenya akamaro kayo n’icyo ibafasha mu gihe cy’urugendo rwabo.

Mugisha ya gize ati “Mu mirimo yacu ya buri munsi dukunda guhura n’imitekerereze y’abantu batwitiranya n’ubumuga, bakumva ko kuba tutareba bisobanuye ko nta n’ikindi kintu twashobora gukora, kugeza no ku miryango yacu ndetse n’abatanga serivisi. Hari kandi abatanga imirimo kubona utareba bakumva ko n’ibindi byose ntacyo washobora gukora, ahubwo bakwiye kumenya ko inkoni ari imwe mu gice kigize umubiri wanjye”.
Mu mwaka ushize wa 2025 hatanzwe inkoni 395, naho muri uyu mwaka wa 2026 harateganywa gutangwa inkoni ziri hagati 150 – 200.

Mukanyandwi Marie Louise
