Bamwe mu babyeyi babyaye batabana n’abagabo babo, usanga abana hari amahirwe batabona harimo nko kwandikwa mu irangamimerere, kubona ibyangombwa by’amavuko n’ibindi, bitewe n’uko abagabo bahita bumva ko kwandikisha umwana bijyana n’inshingano.
Bakagaragaza ko izi mbogamizi zigira ingaruka ku bana bavuka muri ubwo buryo, kandi ko usanga hari uburenganzira abana badahabwa, kuko ba se batemera kubandikwaho mu irangamimerere.
Ababyeyi bagaragaza ko kurera abana bonyine bagakura batazi ba se, bakabaye babamenya bakanabandikwaho, kuko birema umuryango bakaba banafite aho bakomoka.
Umutoni Aline yagize ati “Kurera abana uri umubyeyi umwe ni urugendo rukomeye cyane, kuko akenshi abana usanga iyo babonye abagabo babita ba Papa kandi batabazi, bikaba n’imbogamizi ku bana, imibereho yabo ikaba mibi bitewe n’amikoro makeya”.
Gasirabo Roseline na we ati “Hari ikintu nize cyitwa umuryango, kwandikisha umuntu hari igihe ahita yumva ari inshingano, kuri njye numva ari ukurema umuryango kuko buri muntu agira aho akomoka. Ushobora kuba nta bushobozi ufite, ariko mu gihe umwana avutse, emera umwana aze mu muryango, mbere y’ubushobozi n’ibindi umwana akenera”.

Umuyobozi mukuru wa Umusekeweya Mediation Justice, Musekeweya Liliane, avuga ko kutandikisha umwana mu Irangamimerere hari uburenganzira bimubuza.
Ati “Umusekeweya Mediation Justice, abakiriya bazaga batugana abenshi (90%) bafite amakimbirane yo mu muryango, yiganjemo ababyeyi babyaye batabana n’abagabo babo, bikurizamo no kuba abana batandikwa mu irangamimerere. Ibyo byose bigahutaza bwa burenganzira umwana agomba, burimo ubwo ku mitungo, izungura, kubura serivise zimwe na zimwe”.
Binyuze mu umushinga wa Kura Project Umuryango Umusekeweya Mediation ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus(OSP), hagamijwe guteza imbere umwana mu mikurire no ku mwandikisha mu irangamimerere, bahaye abana ibikoresho birimo amakaye n’amakaramu bizabafasha mu ishuri.
Umusekeweya Mediation batanga ubujyanama mu mategeko, n’ubuhuza bwo mu mategeko, aho mu mezi 7 mu miryango 50 yakiriwe, 15 yahujwe hakoreshejwe ubuhuza, abana babona uburenganzira bwabo bamwe bandikwa mu irangamimerere, abandi bemera gufasha abana.
Mukanyandwi Marie Louise