Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakiranye urugwiro abakinnyi batwara amagare bo mu bihugu bitandukanye, bazindukiye mu myitozo kuri uyu wa gatatu, yo kwimenyereza imihanda bazakoresha mu gusiganwa mu muhanda, nyuma y’icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe (ITT & TTT).
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, ni bwo hakinwaga icyiciro cya nyuma cyo gusiganwa n’ibihe, aho harushanwaga amakipe y’abagabo n’abagore bavanze.
Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi banyuze bakiranywe urugwiro ndetse na bo basigaranye urwibutso rw’ibihe bidasanzwe, binyuze mu gufata amafoto n’amashusho y’urukundo beretswe, aho batambukaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Abaturage benshi bazindukiye ku mihanda itandukanye irimo n’uwo kuri Kigali Golf Course, biteguye kwakira abakinnyi babanyuzeho bitoza.

Bamwe muri bo bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, mu gihe abandi baserukanye imyambaro ishimangira ko Umujyi wa Kigali witeguye kandi wahaye ikaze Shampiyona y’Isi y’Amagare, ibereye bwa mbere muri Afurika.
Abakobwa batarengeje imyaka 23 ni bo batangira basiganwa mu muhanda kuri uyu wa Kane, aho barushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3, bahagurukiye bakanasoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).
Inzira bakoresha ari na yo yabereyemo imyitozo barayizenguruka inshuro 8, ni KCC- Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- Golf- SOS-MINAGRI- Ninzi- KABC- RIB Kimihurura- Mediheal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.
Titi Léopold