Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya, mu bayigize hakaba harimo Abaminisitiri babiri bashya ndetse n’Abanyamabanga ba Leta babiri na bo bashya.
Abashya binjiye muri Guverinoma harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Dr. Bernadette Arakwiye, wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Abandi ni Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, naho Dr Télésphore Ndabamenye akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Abandi Baminisitiri bagize Guverinoma ni abari basanzwe ndetse bagumye mu myanya yabo, iyi Guverinoma ikaba igizwe n’Abaminisitiri 21 ndetse n’Abanyamabanga ba Leta 10.
Uretse abo, hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari we Jean-Guy Afrika, unari ku rwego rwa Minisitiri, akaba yungirijwe na Juliana Muganza.
Hari kandi Nick Barigye, wagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ndetse na Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, na we uri ku rwego rwa Minisitiri.