Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, aho guhora babyikoreye nyamara bishobora gukemuka nubwo haba hari n’ibigoranye.
Yagize ati “Ni ugutekereza ku buryo bigomba gukemuka, kugira ngo abaturage badahora bikoreye ibibazo. Ibishobora gukemuka biba bikwiye gukemuka bikava mu nzira, ibigoranye bigahora bishakirwa umuti, abantu bagafatanya. Amikoro akenshi aba ahari ariko atanahagije, gusa n’iyo adahagije uhera ku bishoboka akaba ari byo ukemura”.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro za Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, igikorwa cyabaye ku mugororba wo ku wa Gatanu atariki 2 Ukwakira 2026.
Senateri Gasamagera yatoranyijwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe mu Rwanda, akaba yasimbuye Donatille Mukabalisa uherutse kwitaba Imana.
Ni mu gihe Depite Niyonshuti yatowe nk’uhagarariye urubyiruko, asimbura Icyitegetse Venuste weguye kuri uyu mwanya muri Kamena 2026 ku mpamvu ze bwite.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuhango wo kurahira ukomeye kuko ujyana n’inshingano zo gukorera Igihugu, yibutsa ko akazi bagiyemo karenze ibijyanye n’amategeko.
Ati “Ku by’Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi bafite byinshi bagenzura ndetse bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma ndetse bikagenda bigafata no ku zindi nzego.”
Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi barahiye, kimwe n’abandi barahiye mu minsi yashize cyangwa bazarahira mu gihe kiri imbere, kuzuza inshingano bemeye kandi bakazikora uko bikwiye.
Yagaragaje ko inshingano z’abayobozi zitagomba kugarukira ku rwego rumwe, ahubwo ko buri rwego rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, hakoreshejwe ububasha n’ubumenyi rufite.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse kandi ku bijyane n’umuco nyarwanda, usaba abayobozi gukora neza birenze amategeko, bityo ko bagomba kugira n’imyifatire ikwiye.
Ati “N’imyifatire abantu bagomba kugira, ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa, birarenze. Ngira ngo no mu muco, ubusanzwe abantu uko bagomba kwifata ntibigomba guhora bishingiye ku mategeko, kuko hari byinshi bikomoka kuri uwo muco birenze amategeko bigomba kubahirizwa”.
Yakomeje yibutsa abayobozi ko ibi byose ari ugukorera Igihugu bashingiye ku baturage, aho abantu bahura n’ibibazo ariko bakaba bagomba kubishakira umuti bahereye ku bayobozi ubwabo aho baba bari hose.
Jean Claude Munyantore
