Kuri Noheli y’uyu mwaka yabaye ku wa Kane tariki 25 Ukuboza, Umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu hari harimbishijwe bidasanzwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru, witabirwa na benshi ariko cyane cyane abana kuko ari bo ahanini witirirwa.
Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Imbuga City Walk harateguwe, hashyirwa aho abana bakinira, aherekanirwa Igikombe cya Afurika kirimo kuba ubu, haba hari abahanzi bahasimburana, hashyirwa ibyo kurya no kunywa, ndetse n’izindi gahunda nyinshi zijyanye no gufasha abantu kwizihiza iyi minsi mikuru isoza umwaka, bikazamara icyumweru, ari byo rero bikurura abantu benshi.
Kuri Kigali Convention Centre na ho hararimbishijwe cyane, aho ku mbuga ihari hashyizwe amatara n’amazi bamwe bavuga ko adasanzwe, bagendeye ku kuntu aba azamuka mu kirere ahinduranya amabara.
Ahandi abantu batunguwe no kubona Polisi y’Igihugu, imenyerewe mu bikorwa by’umutekano, iha impano abagenzi muri za gare zitandukanye, cyangwa ukabona abapolisi baha impano abana babasanze aho barimo kwidagadurira bizihiza Noheli.















Leave feedback about this