Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026, mu turere 27 two mu Ntara enye z’u Rwanda, haramukiye amatora y’abagiye kuyobora uturere muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’abantu batatu, barimo Umuyobozi w’Akarere (Meya), Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Inteko itora Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Komite y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere.
Uturere twabonye ba Meya n’ababungirije:
Mu Ntara y’Amajyepfo:
Kamonyi:
Murekatete Patricie yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi. Ni mushya kuri uwo mwanya. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Rugwiro Gahamanyi David yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Kayitesi Nadine atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Nyanza:
Bimenyimana Pierre Célèstin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Uyu yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yari n’Umujyanama w’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.
Gihana Tharcisse ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Urujeni Consolée, atorerwa umwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ruhango:
Mukasonga Viriginie yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Ruhango. Mukansonga asanzwe ari Umwarimukazi muri Kaminuza ya Kigali.
Nemeyimana Jean Bosco yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Ingabire Laetitia atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Muhanga:
Niyonshuti Gerard ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Bizimana Erick yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe
Iterambere ry’Ubukungu, naho Muhoracyeye Marie Cecile atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Huye:
Nshimiyimana Védaste ni we watorewe kuba Umuyobozi w’ako Karere mu myaka itanu iri imbere. Nshimiyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaye Mukeshimana Médiatrice, naho Laurent Nshimyumuremyi atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Gisagara:
Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara muri manda y’imyaka itanu, yari asanzwe ayobora Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Uwingabire Jeannette yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, mu gihe Gato Sylvain yabaye Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Nyamagabe:
Habimana Thadée yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Nyamagabe. Muri manda ishize yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Uwamariya Rose ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Furaha Guillaume atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Nyaruguru:
Siboyintore Theodat usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru mu gihe cy’imyaka itanu.
Mutoni Uwase Marie Grace ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.
Mu Ntara y’Iburasirazuba
Rwamagana:
Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu iri imbere.
Kagabo Richard Rwamunono atorerwa umwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, naho Ingabire Jenny atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Ngoma:
Niyonagira Nathalie niwe utorewe kuyobora Akarere ka Ngoma mu myaka itanu iri imbere. Yari asanzwe ari meya w’ako karere kuva mu 2021.
Ruyumbu Augustin Fares yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Mukayiranga Marie Gloriose wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, ni we wongeye gutorerwa uyu mwanya.
Bugesera:
Mutwara Gahiga Ezra yatorewe kuyobora aka Karere kari mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Uyu mu 2016 yari umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, umwanya yaje kweguraho akajya mu zindi nshingano.
Mpayimana Protais ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage aba Tusiime Mukandori Grace
Gatsibo:
Sekanyange Jean Léonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri manda ishize.
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yabaye Mwumvaneza Didas naho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage aba Nyiranshuti Xaverine.
Nyagatare:
Kakooza Henry wari usanzwe ayobora Akarere ka Nyagatare by’agateganyo muri manda ishize, yatorewe kuyobora aka karere.
Shyaka yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Niyigena Hilarie, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Kirehe:
Rangira Bruno yatorewe kuba Umuyobozi w’aka Karere, yari asanzwe muri uwo mwanya kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021.
Nzirabatinya Modeste yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Kayonza:
Hategekimana Fred ni we watorewe kuyobora Akarereka Kayonza, ariko n’ubundi yari asanzwe kuri uwo mwanya.
Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu hatowe Higiro Jules, naho Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage hatowe Nshizirungu Béatrice
Ngoma:
Komite itora yongeye kugirira icyizere Niyonagira Nathalie, watangiye kuyobora aka karere mu kwezi k’Ugushyingo 2021.
Mu Ntara y’Iburengerazuba:
Rubavu:
Mulindwa Prosper wari usanzwe ari Meya w’Akarere ka Rubavu yongeye gutorwa uyu mwanya.
Niyonsenga Phillipe yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Rusizi:
Sindayiheba Phanuel yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Sindayiheba yari asanzwe ayoboye ako karere kuva muri Werurwe 2025.
Sindayiheba Phanuel, ni umwe mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda, ku bwo kwanga kwitandukanya nk’uko babisabwaga n’Abacengezi mu 1997.
Karongi:
Muzungu Gerald, umaze imyaka isaga 20 mu mirimo itandukanye mu nzego z’ibanze, yatorewe kuyobora Akarere ka Karongi. Yari asanzwe ayobora ako Karere kuva mu 2024, ubwo yagahabwaga ngo akayobore by’agateganyo.
Mukamunana Alphonsine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, naho Mujyambere Jean Pierre atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Ngororero:
Bikorimana Jean Paul yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi muri aka karere. Afite Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu gucunga Imishinga.
Iraguha Yvette yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Ndikubwimana Jean Paul yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage .
Nyamasheke:
Mupenzi Narcisse wari usanzwe ari Meya w’Akarere ka Nyamasheke kuva mu 2023, yongeye gutorera kuyobora ako Karere ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Uwamwiza Jeanne d’Arc ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, mu gihe Nyabyenda Emile yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Nyabihu:
Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Ndayambaje Kalima Augustin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu. Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yabaye Usengumuremyi Michel
Rutsiro:
Gakumba Vincent yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro. Ni mushya muri izo nshingano kuko yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uwizeyimana Emmanuel, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Nikuze Bernadette atorerwa kuba Umuyobozi w’akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Mu Ntara y’Amajyaruguru:
Musanze:
Berwa Marie Grace ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu myaka itanu iri imbere.
Nishimwe Dedan yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Kayiranga Theobald atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Rulindo:
Uwamahoro Chantal ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo muri manda y’imyaka itanu.
Rugerinyange Theoneste atorerwa kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri ako karere.
Burera:
Niyibizi Ildephonse yatorewe kuyobora Akarere ka Burera mu myaka itanu iri imbere.
Niyibizi yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri ako karere. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga Imishinga. Yari asanzwe ari Umukozi w’Ishuri rya MIPC mu Karere ka Musanze, ushinzwe Ingengo y’Imari n’Igenamigambi.
Muri ako Karere, Mwambutsa Amani Wilson yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Gakenke:
Mukandayisenga Vestine, yatowe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, ni umwanya yiyamamajeho wenyine. Yari asazwe ayobora ako Karere kuva mu 2023.
Irakarama Justin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Hakizimana Jean Bosco atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza
Gicumbi:
Hategekimana Vincent ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi kari mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ari mushya kuri uyu mwanya.
Uwera Parfaite yatorewe umwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uyu yari asanzwe muri izo nshingano.
Ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, hatowe Mbonyintwari Jean Marie Vianney.
Inshingano za Komite Nyobozi y’Akarere
Komite Nyobozi y’Akarere ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama y’Akarere, gufata ingamba zo kubungabunga umutekano, guca akarengane, guteza imbere Akarere no kubungabunga ibikorwa remezo n’ibidukikije.
Ishinzwe kandi gusuzuma imishinga y’igenamigambi ry’Akarere no kuyishyikiriza Inama Njyanama kugira ngo iyemeze, gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari na raporo z’ibikorwa by’Akarere, na byo ikabishyikiriza Inama Njyanama.
Iyi Komite kandi ishinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’abaturage bitakemuriwe ku rwego rw’Umurenge, no kubakangurira kubahiriza ibyemezo byafashwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’Akarere, guteza imbere no gukurikirana ibikorwa by’ishoramari, no kwemeza igurishwa ry’imitungo yimukanwa y’Akarere.
Mu zindi nshingano zayo harimo kwita ku iterambere ry’uburezi n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’amarimbi. Ishinzwe kandi gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga y’ubufatanye hagati y’Akarere n’izindi nzego, zaba izo mu gihugu cyangwa izo mu mahanga, ndetse no kugeza kuri Biro y’Inama Njyanama ingingo ibona ko zikwiye gushyirwa ku murongo w’ibyigwa by’Inama Njyanama.
Komite Nyobozi inashinzwe gukurikirana imicungire y’ubutaka, gutunganya no gutanga ibibanza mu Karere, gufata ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi, ndetse no gukora indi mirimo iri mu nshingano zayo yahabwa n’Inama Njyanama cyangwa izindi nzego ziyikuriye.
Titi Léopold
