Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryatangaje ko abarwanyi baryo bahanuye indege y’intambara yari irimo kuguruka mu gace ka Minembwe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’uyu mutwe w’inyeshyamba uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, yavuze ko iyo ndege yari igiye kugaba igitero ku baturage b’abasivili.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kanyuka yashyizeho amashusho agaragaza ibisigazwa by’iyo ndege y’intambara yahanuwe. Yavuze ko icyo gikorwa cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “Nubwo habayeho kuburirwa kenshi no kwamaganwa kw’ibikorwa byayo, ubutegetsi bwa Kinshasa burakomeje ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abavandimwe bacu.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yashinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo kugerageza kugaba icyo gitero, avuga ko cyaburijwemo.
Yakomeje agira ati “Twongeye gukangurira abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga kwita ku rugero ruteye impungenge rw’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bikorerwa abaturage b’abasivili n’ubutegetsi bwa Kinshasa, binyuze mu gukoresha indege z’intambara, indege zitagira abapilote zigaba ibitero, imbunda ziremereye n’ingabo zo ku butaka.”
Yamaganye kandi icyo yise guceceka k’umuryango mpuzamahanga imbere y’ibi bikorwa by’urugomo, avuga ko kutagira icyo ukora, kutabyitaho no kubiceceka bidakwiye kwihanganirwa.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara nyuma y’icyo gikorwa, abarwanyi ba FRN berekanye umugabo w’umuzungu bavuga ko ari umucanshuro warokotse ihanurwa ry’iyo ndege, ariko bigaragara ko yakomeretse ndetse abo basirikare bakaba bamwitayeho bamuha ubutabazi bw’ibanze.
Gusa, kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku mwirondoro we, ubwenegihugu bwe cyangwa igihugu akomokamo.
