Abanyeshuri barangije muri Kaminuza ya Gitwe ku nshuro ya Kabiri, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, kuko biteguye kubukoresha batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Etienne wize Uburezi yagize ati “Nari umwarimu, ariko nyuma numva nkeneye kongera amashuri n’ubumenyi kugira ngo mbone uko nkora umurimo w’uburezi neza. Naje kwiga baza kuhafunga nyuma, bamaze kuyifunga kubera indangagaciro nahabonaga nahisemo ko nta handi nzajya, nzategereza bakongera kuhafungura, kuko numvaga mfite icyo kizere”.
Naho abarangije mu ishami ry’ubuganga bavuga ko bahawe uburezi bufite ireme, ndetse ko bubemerera kwitwara neza muri serivisi z’ubuzima
Bati “Akazi kanjye ka buri munsi ndi umuganga wabigize umwuga, nkaba numva gukomeza kongera ubumenyi mfasha abarwayi ku bitaho ari byo biza imbere mu buzima bwanjye”.
Aba banyeshuri kandi bashimiye Kaminuza ya Gitwe, banashimira Leta y’u Rwanda yateje imbere uburezi, ariko by’umwihariko mu mashuri makuru na Kaminuza.
Bati “Dushimira Leta y’u Rwanda uruhare runini cyane bwashyize imbere uburezi, kandi ni byo koko nta terambere ryagerwaho uburezi budahawe imbaraga”.

Uhagarariye iyi Kaminuza mu rwego rw’amategeko Rusine Josue, ahamya ko itanga umusanzu ukomeye ku burezi bw’Igihugu, bikagaragazwa n’umubare munini w’abanyeshuri bayirangijemo bari ku isoko ry’umurimo kandi biteje imbere, anashimira Leta y’u Rwanda ko inama n’ubufasha babaha, bibafasha ku rushaho gutera imbere
Ati “Icya mbere twari tugamije kwari ukugira ngo abana b’Abanyarwanda bige, bituma ababyeyi bishyira hamwe batangiza iki gikorwa kigeze aha, aho tumaze kugira abanyeshuri bagera ku 2000 barangije ubuforomo bari mu kazi, tukaba dufite abandi biga bazarangiza vuba, kuko ibikorwa bya Leta yacu birivugira ahantu hose. Dufite abantu bize mu gihugu hose mu nzego zitandukanye, ku buryo naho tutarageza tuzahagera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, ashimira uruhare iyi Kaminuza ya Gitwe igira mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, kandi biteguye gukorera ubuvugizi iyi Kaminuza, amwe mu mashami atandukanye yafunzwe mu gihe atari yujuje ibisabwa akaba yakongera gufungurwa, kuko kuri ubu yamaze kubyuzuza.
Ati “Abantu ni bo ba mbere bagira uruhare mu iterambere mu buryo bw’ingenzi, nka bubiri navuga. Icya mbere harimo gukora ibikorwa bizana iterambere, hakabaho no guhaha kuko abantu ni ryo soko ry’abakora indi mirimo, ndetse hari igihe iyi kaminuza yafunzwe itujuje ibisabwa, abaturage icyo gihe bagaragaza ko dusubiye inyuma”.
Ati “Ariko dushimire Umuyobozi w’Igihugu cyacu, twamubwiye uko ikibazo kimeze, abashinzwe uburezi barongera barayifungura, ndetse hari no gutekerezwa ko amashami amwe n’amwe atari hano ariko yarigeze kuhaba azagaruka, harimo nka Medicine, nabyo mu gihe kitari kinini ibiganiro bihari bigaragaza ko iryo shami rizagaruka hano i Gitwe”.
Kaminuza ya Gitwe yatangijwe n’ihuriro rya bamwe mu babyeyi b’Abadivantisiti, itangira ari ishuri ryisumbuye mu 1981, biza kwaguka havamo Kaminuza, nyuma haje kuvamo n’ibitaro bya Gitwe.
Mukanyandwi Marie Louise