Ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma yatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 kuri Stade ya Muhanga mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League 2025-2026.
AS Muhanga yabonye igitego cyayo hakiri kare ku mupira w’umuterekano watewe neza na Twizeyimana Martin Fabrice, kikaba cyatumye ikinana morali idasanzwe yizeye ko yakwegukana amanota atatu itari iherutse kubona.
Rayon Sports yakomeje gukina cyane inasatira bikomeye, ariko biba iby’ubusa kuko abakinnyi ba AS Muhanga batayoroheye, bituma igice cya mbere kirangiri ari 1-0.
Murera yumvaga ishobora kwishyura igitego yatsinzwe, ariko ku munota wa 25 ihura n’ihurizo rikomeye ubwo Ramazani Tshimanga yavunikaga, biba ngombwa ko asimburwa.
Amakipe yombi yakomeje gusimburanya abakinnyi ngo arebe ko hari icyahinduka, gusa habura iminota 10 yonyine ngo 90 y’umukino yuzure, rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wari wagiye mu kibuga asimbuye, na we yaje kuvunika biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga ku ngombyi, birangira atagisubiyemo ngo yongere akine, umukino urangira ari cya 1-0 cya AS Muhanga.
Gutsinda uyu mukino byatumye AS Muhanga igira amanota 27 ku mwanya wa 17 inganya na Etincelles FC, ariko yo iri ku mwanya wa 16 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Musanze FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 26, ikaba iri mu murongo utukura, bishoboka ko mu mwaka utaha yakwisanga mu cyiciro cya kabiri.
