Ibi byagarutswe mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko nk’uturere duturiye umupaka ari na yo mpamvu bwabereye ku Karere ka Burera nka kamwe mu duturiye imipaka, kandi abenshi mu bajya gucururizwa hanze y’Igihugu cy’u Rwanda bakaba banyuzwa ku mipaka yo ku ubutaka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda abashukanyi babizeza akazi keza mu mahanga nyamara bagamije kubacuruza no kubakoresha imirimo y’agahato.
Ni ibiganiro byari bigamije gusaba urubyiruko kutirukira kujya mu mahanga ngo ni ho ruzabonera akazi, ahubwo rugashishikarizwa gukorera mu Rwanda no kwihangira imirimo.
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, yavuze ko impamvu bahisemo gukorera ibi biganiro mu turere twoku mipaka ari uko urubyiruko rucuruzwa urwinshi ari ho runyuzwa.
Ati “Twahisemo kwibanda ku mipaka kuko ari ho usanga urubyiruko rwinshi runyura rujya gushaka akazi mu mahanga. Hari ababeshywa ko bagiye guhembwa amafaranga menshi, nyamara bagerayo bagasanga bagiye gukoreshwa imirimo y’agahato, hakaba n’abahatakariza ubuzima”.

Umusore ahawe izina rya Habimana Alex, ni umwe mu batanze ubuhamya wavuze ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo gushukishwa akazi keza mu mahanga binyuze kuri Facebook, akaza kwisanga muri Asia acuruzwa ndetse agakoreshwa imirimo y’agahato, yasabye urubyiruko kutizera buri wese ubizeza akazi keza mu mahanga babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Nagezeyo bamaze kunyambura ibyangombwa na telefone, mba imbata, twakoraga mu itsinda ry’abantu bitwara nk’abajura b’ibyihebe, sinzibagirwa umugabo wo muri Iran twambuye amadorali ibihumbi 300, nyuma nkumva ko byamuviriyemo gutandukana n’umugore we. Twabaga ducunzwe cyane, kandi ntitwemererwe gusohoka cyangwa kuvugana n’imiryango yacu. Urubyiruko rwirinde gushukwa n’amafaranga menshi basezeranywa”.
Bamwe mu urubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko inkuru y’uwatanze ubuhamwa ibasigiye isomo rikomeye, nk’uko bivugwa na Uwingabiye Rosine
Yagize ati “Twajyaga twumva ko kujya hanze ari amahirwe adasanzwe. Ariko ubu tumenye ko hari abashuka urubyiruko bakarujyana kurucuruza. Tugiye kujya tubanza gushishoza no kugisha inama inzego zibishinzwe mbere yo gufata icyemezo cyo kujya mu mahanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yasabye urubyiruko n’ababyeyi kurushaho gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira ibi byaha.
Yagize ati “Ntituzihanganira abashuka urubyiruko barwizeza inzozi zitabaho. Turasaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo, na bo bakajya bagisha inama mbere yo kujya gushaka akazi hanze y’Igihugu. Igihugu cyacu gifite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo no gutera imbere.”
Ubu bukangiurambaga bwateguwe na RIB buzakorerwa ku mipaka yose y’u Rwanda irimo uwa Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rusizi, Rubavu na Bugesera, hose hagamijwe kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu bajya gukoreshwa imirimo y’agahato hanze, bamwe ikabaviramo n’urupfu.


Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this