Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ihagarikwa rya politiki ishingiye ku mashyaka, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyasesa yose no gukuraho amategeko yayagengaga, umwanzuro ukomeye wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Mutarama 2026, aho ayo mashyaka ashinjwa kubiba amacakubiri mu baturage.
Iki cyemezo gisobanura ko amashyaka yose yakoreraga muri iki gihugu ahagaritswe kimwe n’ibikorwa byayo, mu gihe ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Captain Ibrahim Traoré bukomeje gushyira imbere ibyo bwise kurengera umutekano w’igihugu no kugarura ubumwe bw’abaturage.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Emile Zerbo, yatangaje ko Guverinoma yasanze ubwinshi bw’amashyaka n’imitwe ya politiki byaragize uruhare mu gusenya ubumwe bw’igihugu, bigatanga icyuho cyakoreshejwe n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Burkina Faso.
Yagize ati “Mu bihe igihugu kirimo, dukeneye ubumwe n’imiyoborere idacamo abaturage ibice. Politiki y’amashyaka yabaye intambamyi ku mutekano no ku kubaka igihugu.”
Mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nzeri 2022, Burkina Faso yari ifite amashyaka ya politiki arenga 100 yanditse, harimo 15 yari ahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubu buryo bwa politiki, ubuyobozi bushya buvuga ko bwateje amacakubiri n’imiyoborere idahwitse.
Guverinoma yatangaje ko amategeko mashya agenga imiyoborere arimo gutunganywa, ateganyijwe gutangazwa vuba, mu gihe umutungo w’amashyaka yasheshwe wegurirwa Leta.
Burkina Faso ikomeje kuba imwe mu ndiri zikomeye z’imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel, irimo iya Al-Qaeda na Islamic State, igenzura ibice byinshi by’igihugu, bigatuma ubutegetsi bw’inzibacyuho buvuga ko budashobora gukomeza imikorere ya politiki isanzwe mu bihe by’umutekano muke.
Ubwo Captain Traoré yajyaga ku butegetsi, yari yasezeranyije kugarura umutekano no gutegura amatora mu gihe gito, ariko nyuma inzibacyuho yongerewe indi myaka itanu, icyemezo cyafashwe mu gihe politiki y’igihugu ikomeje guhinduka mu buryo bukomeye.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this