Aya matsiko birashoboka ko nawe wigeze kuyagira, cyangwa ukaba unabona aka kamenyetso gusa ariko ukaba utarigeze na rimwe ufata umwanya ngo ugatekerezeho. Byose birashoboka. Niba warigeze kugira aya matsiko, reka nyakumare. Niba kandi utarigeze kuyagira, nabwo ntacyo; reka nkwongere ubumenyi.
Umutuku usobanura:
- Urukundo n’impuhwe ku babana na virusi ya HIV n’abayitabye Imana bazize SIDA.
- Kwitanga n’ubutwari bwo guhangana n’iki cyorezo.
- Kumenyekanisha ikibazo cya SIDA no kugihanganira tudacira urubanza abayirwaye.
Ifatwa nk’ikarita y’impuhwe n’icyizere:
- Igaragaza ko twemera ko ikibazo cya SIDA kibaho kandi ko tugishyize mu buzima bwacu bwa buri munsi.
- Ni ikimenyetso cy’ubwiyunge, kurwanya ivangura n’icyenewabo gikunze kugendana na virusi ya HIV.
Aho Red Ribbon yakomotse
Aka gatambaro kavumbuwe mu 1991 n’itsinda ry’abahanzi n’abaririmbyi b’Abanyamerika bitwaga Visual AIDS Artists Caucus bari batuye i New York. Bakoze aka gatambaro nk’ikimenyetso cy’ubukangurambaga n’impuhwe ku bantu barwaye SIDA mu gihe icyo cyorezo cyari kimaze guhitana abantu benshi kandi hakiriho ubujiji n’ivangura rikomeye.
Bacyise “Red Ribbon” ku bwo:
- Guhagararira amaraso n’ubuzima,
- Gukangurira abantu bose guhindura imyumvire ku banduye HIV,
- Gutera abantu imbaraga zo gukomeza urugamba n’icyizere cyo kubaho.
Uko gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga
- Taliki ya 1 Ukuboza buri mwaka, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA (World AIDS Day), Red Ribbon ikoreshwa henshi ku isi mu bikorwa byo kwibuka abazize SIDA no gukangurira abantu kwipimisha no kwirinda.
- Abayobozi b’isi, ibigo bikomeye, ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cyabo bayambara nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu guhangana n’iki cyorezo.
Red Ribbon ni ikimenyetso kirenze kuba agatambaro. Ni ururimi ruvuga:
“Turabafite ku mutima. Ntituzaceceka. Turi kumwe.”
Mukazayire Youyou