Iyo umuntu yumva atameze neza bimenyerewe ko akwiye kujya kwisuzumisha ndetse akanivuza. Igitangaje ni uko ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko hari ubusumbane buri hejuru mu kujya kwisuzumisha hagati y’igitsinagore n’igitsinagabo. Ubushakashatsi bwakozwe na Cleveland Clinic yo muri Leta z’Ubumwe Za Amerika bwerekana ko mirongo itandatu ku ijana (60%) y’abagabo badakunda kujya kwivuza keretse iyo barembye ugereranyije n’umubare munini w’abagore wihutira kwisuzumisha kwa muganga mu gihe hari ikigaragara ko kitagenda.
Ese byaba biterwa n’iki?
Abashakashatsi batandukanye bemeza ko impamvu nyamukuru abagabo binangira kujya ku bitaro kabone n’iyo barwaye, biva ku myumvire itsikamira igitsinagabo ko ari abanyembaraga, kuko bihuzwa no kurwara kuba ikimenyetso cy’intege nke kandi bidakwiye kubagaragaraho. Rero batinya kuba bagaragara nk’abanyantege nke.
Urugero, usanga umugabo iyo arwaye, kabone n’iyo afite ubwishingizi bwo kwivuza adapfa guhita ajya kwisuzumisha ngo yivuze; ahubwo yigendera muri farumasi (pharmacy) agafata twa parisitamoro (paracetamol). Ubushakashatsi bwakozwe ku baganga, bavuga ko usanga bohereza abafasha babo cyangwa abo mu muryango wabo kugira ngo babumvishe ko bagomba kuza kwisuzumisha no kwivuza.
Ibi bikagira ingaruka cyane iyo umwe mu bashakanye cyane cyane umugore yaje kwisuzumisha bagasanga arwaye imwe mu ndwara zandukirwa, akenshi umugabo we nawe aba arwaye. Ugasanga rero umugore ahora aza kwivuza wenyine ntakire kubera ko umugabo we adashaka kwivuza bitewe n’uko aba yumva ari ukwiyambura ubugabo bwe.
Bamwe mu bagabo babajijwe impamvu ki ituma batinya kujya kwivuza, bavuze ko baba bifitiye icyizere ko bacyira batagiye kwivuza. Iki gisubizo gishobora gusobanurwa nko kwigirira icyizere gikabije cyangwa kumva ko indwara ntacyo yabatwara. Nyamara bakirengagiza ko iyo umuntu atavuwe neza ku gihe iyo ndwara imuhitana. Iyo myitwarire inzobere mu by’imyitwarire y’abantu zibyita superhero syndrome twabivuga ko ari nko (kumva ko uri umunyembaraga udasanzwe). Iyo myumvire iba irimo kubemeza ibyo kuko abagabo benshi bafata kurwara nk’ikimenyetso cy’intege nke.
Hari ikindi cyiciro cy’abaganga bavuga ko impamvu abagabo batajya kwivuza ari ugutinya kwakira inkuru mbi ariyo; ibisubizo byava muri ubwo burwayi. Ubusanzwe umugabo yakwemera gufata imiti ya anjine yanga gukira ahokugira agende bamubwire ko Atari anjine ari ubundi burwayi bukomeye, ahubwo agategereza kugeza igihe atagishoboye kwihangana.
Ikindi abagabo baterwa isoni n’ibisubizo bimwe na bimwe bahabwa na muganga nk’ubugumba cyangwa ikibazo cyo mu buriri, kuko usanga mu mico myinshi bacyizera ko ubugumba ari indwara y’abagore. Mu gihe rero aba acyeka ko afite icyo ikibazo, ahitamo kwishakira igisubizo mu gushaka ama vitamini n’izindi ntungamubiri ariko atagiye kwivuza.
Kandi ntitwakwirengagiza ko hari n’abantu basanzwe batinya imiti no kwisuzumisha indwara zimwe nka prostrate kuko imivurire yayo ibabaza cyane; ubwo bakihitiramo inzira yoroshye.
Ingaruka zizanwa no kwanga kwivuza
Indwara nyinshi zitandukirwa (lifestyle diseases) usanga zigira ibimenyetso bitagaragara, umuntu akumva ari muzima ariko umunsi umwe gusa akarwara ahita aremba kuko iba yaramaze kumurenga; itagifite igaruriro. Niyo mpamvu usanga impuguke mu by’ubuvuzi bashishikariza abantu guhora bisuzumisha kuko bifasha kubona indwara hakiri kare kandi umuntu akavurwa afite amahirwe yo gukira. Abagabo bafite imyumvire yo kutajya kwisuzumisha babifitiye ubushobozi, baba barimo kwihamagarira gukenyuka imburagihe.
Gutinda kwisuzumisha ku gihe, bigira ingaruka mbi cyane; kuko usanga umuntu ajya kwivuza indwara yakuze cyane, nta garuriro cyangwa ugasanga kuyivura birasaba amikoro menshi ndetse n’ibikoresho kabuhariwe nko kujya mu mahanga.
Ikibabaje cyane n’uko usanga abafite iyi myumvire bitaborohera kujya kuvuza ababishingikirijeho nk’abana babo cyane cyane b’abahungu. Kuko niba umuntu adashobora kujya kwivuza kandi yumva atameze neza, biragora ko yajyana uwundi muntu kumuvuza kandi wenda bigaragara ko atarembye. Bizera ko igitsinahungu bakwiye kwikomeza no mu gihe bibakomereye aribwo bugabo.
Ni iki cyakorwa ngo iyo myumvire ihinduke?
Ntabwo byoroshye ariko ni ugukora ubukangurambaga mu guhindura imyumvire ku gitsinahungu kuko nabo ni abantu. Ubu bukangurambaga bwo guhora bajya kwisuzumisha ni ingenzi dore ko umubare w’abagabo bapfa uri hejuru kurusha uw’abagore.
Abagabo bajya kwivuza usanga kubera gukunda kugira ibanga kubijyanye n’uko ubuzima bwabo buhagaze bakunda kwisunga abaganga b’igitsinagabo kandi bakuze kuko baba bababona nk’abafite inararibonye bashoboye umwuga wabo kandi bashobora kubagirira ibanga.
Nubwo muri iki kinyenjana abagabo baragerageza gushaka ubuvuzi ugereranyije no mu myaka yashize, ariko muri bo haracyarimo bamwe batabyumva neza. Rero n’ugukomeza gushishikariza abagabo kwivuza igihe bikenewe.
Irene Nyambo