Abatujwe mu Mudugudu wa Kaniga Akagari ka Murindi n’abo mu Mudugudu wa Runyinya, bishimira ko bakuwe ahagombaga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakaba baratujwe aho baryama bagasinzira batikanga ko inkangu ziri bubasenyere.
Ibi barabivuga kuko bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu, inzu zagwiriye ababo bakahatakariza ubuzima abandi zigasenyuka, bigatuma batarabashaga kugoheka igihe cyose imvura yabaga irimo kugwa, kuko bumvaga ko na bo batari buramuke.
Mukabahizi Joyeuse ati “Twari dutuye mu misozi imvura yagwa isuri igatwara inzu z’abantu. Ubu hano ku musozi twatujwe ntabwo imvura ikigwa ngo turare dufite ubwoba, duhagaze ngo inzu ziratugwira”
Na ho Kwizera Girbert waburiye abe mu biza na we yagize ati “Imvura yatangiye kugwa ari nka saa cyenda z’amanywa irakomeza igeza nijoro, umukingo wari haruguru y’inzu uramanuka ukubita igice cy’aho Maman na Mushiki wanjye bari baryamye, kirabagwira bahita bapfa, turokokamo turi abana 3. Twarahavuye tujya gucumbika, nyuma baza kudufata mu bazaza guhabwa inzu ahangaha, ubu ntabwo imvura yagwa ngo twumve ko inzu yongera kutugwira”.

Uwizeye Clémentine na we ati “Nari mbayeho nabi aho nari ntuye kuko imvura yari yaramaze gutwara igipande cy’inzu nari ntuyemo, tugira Imana turarokoka ariko ubuzima bumeze nabi. Ubu hano tumeze neza turaryama tugasinzira”.
Eng Bizimenyera Theoneste ushinzwe ibikorwa remezo mu mushinga wa ‘Green Gicumbi’, akaba ari na we wakurikiranye iyubakwa ry’Umudugudu wa Kaniga watujwemo imiryango yasenyewe n’ibiza, avuga ko mu kubaka iyi midugudu hari ibyibanzweho ngo ihangane n’imihindagirikire y’ibihe.
Ati “Mu kubaka iyi midugudu hari ibyibanzweho ngo ibe ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo nk’amatafari yubakishijwe yatwitswe hakoreshejwe ibisigazwa by’ibihingwa, kugira ngo hatangizwa amashyamba kandi umushinga ugamije kuyatera, kugira ngo tugabanye imyuka ihungabanya ikirere. Hari amabati azisakaye atinjiza ubushyuhe imbere, ahubwo afata bwa bushyuhe akabuzamura mu kirere”.
Umudugudu wa Kaniga utujwemo imiryango 60 igizwe n’abaturage 267 bagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe yatewe n’inkangu, iyi midugudu ikaba yaruzuye itwaye Miliyari 3,300Frw.



Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this