Home AMAKURU ACUKUMBUYE Guhera ejo kuwa gatatu ibiciro bishya bya Gaz bizatangira gukurikizwa mu gihugu...

Guhera ejo kuwa gatatu ibiciro bishya bya Gaz bizatangira gukurikizwa mu gihugu cyose

Nyuma y’iminsi icumi yari yatanzwe kugira ngo iki kibazo cya Gaz cyari cyavugishije benshi kibe cyizweho Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze ibiciro bishya bya gaz yo gutekesha bigabanije ugererenyije n’ibyari bisanzwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2021, hatangajwe ibiciro bishya bizajya bikoreshwa mu bucuruzi bwa gaz. Aho Umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yabwiye RBA ko uyu mwanzuro wafashwe mu gihe hari hashize iminsi igiciro cya gaz gihangayikishije n’izamuka ryayo.

Ibiciro bishya byatangajwe ni uko Guhera ku wa Gatatu icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63 000 Frw.

Ni ukuvuga ko ibiciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo. Iki giciro gishya kizajya gikurikizwa mu gihugu hose guhera umunsi w’ejo Tariki 15/12/2021.

Soma hano inkuru yabanje

Ibi biciro bishyizweho mu gihugu cyose, nyuma y’uko wasanganga abantu bagenda bagira ibiciro bitandukanye hirya no hino hamwe ukaba wahasangaga ibiro 12 babigurisha 15000 abandi 16000 abandi 16500….

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here