Konsa neza bikorwa umwana akivuka mu isahaha ya mbere umubyeyi amushyize ku ibere akonka umuhondo, kandi agakomeza kumwonsa nta kindi amuvangiyemo kugera ku mezi 6 ya mbere kuko ayo mashereka aba anakungahaye ku mazi amumara inyota, uko umwana amara umwanya ku ibere ya mashereka agenda akomera akungahara ku ntungamubiri.
Ibi byagarutsweho mu gihe hagiye gutangizwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi konsa abana neza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (National Child Development Agency – NCDA), kivuga ko hakiri imyumvire ya bamwe mu babyeyi idakwiriye ndetse igomba no guhinduka.
Ubu bukangurambaga bwatangira gukorwa ku tariki 1 bukazageza ku ya 7 Kanama 2025 ku rwego mpuzamahanga, ariko mu Rwanda bukazakorwa ukwezi kose.
Icyumweru cyo konsa neza cyatangijwe mu Rwanda mu 1992, gitangijwe na World Breastfeeding Alliance ku bufatanye na OMS na UNICEF, ku ntego yo gukora ubukangurambaga ku byiza byo konsa neza.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kutonsa atari byiza ku mwana, kuko bituma agwingira mu mikurire, burya ngo n’ubuze amashereka agaha umwana amata aba afite agahinda muriwe.
Uwineza Jeanne ati “Umwana wonse neza turabizi nk’ababyeyi ko agira ubuzima bwiza bikamurinda n’igwingira mu mikurire, ni yo mpamvu iyo umubyeyi atwite abaganga batugira inama yo konsa mu gihe cy’amezi 6 nta kindi duhaye umwana, kandi abenshi turabikurikiza”
Nyinawumuntu Justine na we ati “Nta mubyeyi unezezwa no kutonsa umwana we mu gihe cyagenwe, burya nuyabura agaha umwana we amata aba afite agahinda muri we muba mutabona, ariko rwose ababyeyi twamaze kumenya akamaro ko konsa neza mu gihe cyateganyijwe”.

Ntimugura Jean Yves ushinzwe imirire myiza n’ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato muri NCDA, avuga ko umwana wonse neza, aba atandukanye numwe utaronse neza.
Ati “Mu mezi ya mbere 6 umwana aba agomba konka gusa nta kindi kintu avangiwemo, iyo avangiwe ikindi kintu muri icyo gihe ntabwo akura neza, ibipimo by’imikurire ye bigaragaza ko atarimo gukura neza kuko iyo umugereranyije n’umwana wavangiwe muri ayo mezi 6 usanga ibipimo byabo bitandukanye cyane kuko urwungano ngogozi rwe ruba rutarageza igihe cyo kugogora ibindi biribwa, bitari amashereka y’umubyeyi, bikamudindiza mu mikurire”.
Kubwimana Emmanuel ni umugabo ufite abana, avuga ko nta mugabo ukwiye kugira uruhare na rumwe rwabuza umubyeyi konsa neza.
Ati “Abagabo koko hari abashobora kugira uruhare mu kubura amashereka, kuko byose biva mu mutwe w’umubyeyi. Niba umugabo azataha atuka umugore ari ku kiriri, uwo mugore azabona amashereka ate? Niba aba atamuhahiye uko bikwiye umugore azonsa iki? Natwe dukwiye kwirebaho tugaha abagore bacu amahoro kandi bizatuma n’abana bacu bakura neza”.
Jean Yves yasabye ababyeyi b’abagabo kugira uruhare mu kurinda umubyeyi ibyatuma ashobora kutonsa neza.
Ati “Umubyeyi w’umugabo arasabwa gutuma mu rugo haboneka ibiribwa bihagije kugira ngo umubyeyi abashe kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kwirinda amakimbirane, kwirinda gushyira ku nkeke umubyeyi kuko iyo adatekanye, bishobora gutuma atonsa neza umwana we”.
Jean Yves kandi yakebuye ababyeyi banga konsa ngo amabere atagwa ko ari ukubuza abana ubuzima kuko iyo bamaze kubyara amabere aba atakiri umurimbo ahubwo aba yabaye inkongoro z’umwana.
Ati “Twavuga ko ari imigirire itari myiza kuko iyo umubyeyi yamaze kubyara, amabere ntaba akiri umurimbo, ahubwo aba yabaye inkongoro z’umwana, bityo rero kubuza umwana amahirwe ntabwo ari ibintu byiza, icyiza ni uko ababyeyi bakumva ko konsa ari ingenzi cyane, kandi bakonsa neza, kandi kubuza umwana amahirwe yo konka, ni ukumubuza ubuzima”.

Imibare y’ubushakashatsi bwo mu 2020, igaragaza ko ababyeyi bashyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere akimara kuvuka biyongereye bagera kuri 85.3%, bavuye kuri 80.5% mu 2015. Abonsa umwana mu mezi 6 ya mbere nta kindi bamuvangiye bavuye kuri 87.3% bagera kuri 80.9%.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this