Kuva kuri uyu wa Kane tariki 10 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2025, i Roma mu Butaliyani harateranira inama ikomeye ivuga ku gusana Ukraine, igihugu kimaze imyaka itatu n’igice kiri mu ntambara, aho gihora gisukwaho ibisasu n’igisirikare cy’u Burusiya.
Ni inama yitabirwa n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru 15 ndetse n’abandi batandukanye bagera ku 5,000 baturuka mu bihugu 60, ikaba igamije gushyiraho umurongo ngenderwaho w’ibikorwa byo gusana igihugu cya Ukraine, nk’uko byatangajwe na RFI.
Iyi nama ije nyuma y’izindi zabaye, nk’iya Lugano mu Busuwisi mu 2022, Londres mu Bwongereza mu 2023 ndetse n’iya Berlin mu Budage mu 2024.
Perezida wa Ukraine, Volodimir Zelensky, avuga ko muri iyi nama yifuza ko hasinywa amasezerano yo kumufasha guha umutekano ahaturuka amashanyarazi, kuko atinya ibitero bikomeje by’u Burusiya, ndetse hakanagarukwa ku buryo bwo kurinda igihugu cye muri rusange ibyo bitero.
Biravugwa ko kugira ngo igihugu cya Ukraine gishobore gusanwa, bisaba ingengo y’Imari ingana na Miliyari 500 z’Amadolari ya Amerika.