September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Economy

Igiciro cya zahabu cyageze hejuru kitigeze kigera mbere

Igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga cyageze ku gipimo cyo hejuru kitigeze kigeraho mbere, kubera ukwiyongera kw’abayishaka ahanini bivuye ku mpungenge ziriho ku bukungu ku Isi.

Igiciro cya garama 31 za zahabu itunganyije (‘troy’ imwe) cyageze ku 3,508 by’Amadolari (Miliyoni 5Frw) kuri uyu wa kabiri.

Igiciro cy’iri buye ry’agaciro gikomeje kuzamuka, aho kimaze kwiyongeraho hafi kimwe cya gatatu kugeza ubu muri uyu mwaka.

Zahabu ibonwa n’abashoramari nk’uburyo bwizewe bwo gushoramo imari no kwizigamira, iyo hari impungenge n’ubwoba ku buryo ubukungu bwifashe.

Igiciro cya zahabu cyazamutse guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuva Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuga ko agiye kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu mahanga, ibyahungabanyije ubucuruzi ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko agaciro ka zahabu kazamutse nanone kubera ko Banki nkuru ya Amerika, iteganya kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo (interest rates), ibituma zahabu ihita iba ikindi kintu cyunguka abashoramari bashyiramo imitahe yabo.

Titi Léopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video