UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Iyobokamana Igiterane ‘All Women Together’ cyongeye cyaje
Iyobokamana

Igiterane ‘All Women Together’ cyongeye cyaje

Igiterane mpuzamahanga All Women Together Conference, kigiye kuba ku nshuro ya 13 kikazatangira tariki 13 Kanama 2025 kikazajya kibera muri Kigali Convention Center.

Ni igiterane gitegurwa na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignonne Kabera, ifatanyije na Noble Family Church, kikaba cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” (From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.

Iminsi itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma ukazasangirwa n’abagabo bose hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi uhamye.

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu 7 byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika. Abo bavugabutumwa ni;

Pastor Jessica Kayanja (Uganda)

● Lady Bishop Funke Felix-Adejumo (Nigeria)

● Pastor Matthew Ashimolowo (Ubwami bw’u Bwongereza)

● Rev. Julian Kyula (Kenya)

● Dr. Patience Mlengana (Afurika y’Epfo)

● Charisa Munroe-Wilborn (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

● Dr.Ipyana Kibona (Singer) – Tanzania

Uretse abo bavugabutumwa bazaba bavuye mu mahanga, iki giterane cyatumiwemo umuhanzi Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu bitaramo nk’ibi by’umwaka ushize, Ishimwe Josh niwe waririmbye muri ibi bitaramo.

Mu mwaka ushize, abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y’u Rwanda, bakaba bari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage; U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011, igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi, by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori.

Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n’ibindi.

Titi Léopold

Exit mobile version