Mu minsi ya vuba, isi iri guhura n’imihindagurikire y’ikirere itigeze ibaho ku muvuduko nk’uyu mu mateka yayo. Uko imyaka ihita indi igataha, ibihe ntibikimeze nk’uko byari bimeze. Imvura iragwa nabi, amapfa ariyongera, inkubi z’umuyaga ziratungurana, ubushyuhe bugatera hejuru y’ibisanzwe. Ariko se, ni iki kibitera? Ese abantu bafite uruhare mu gutuma ibi bibaho?
Imyuka Ihumanya Ikirere niyo Nyirabayazana
Ihindagurika ry’ikirere riterwa cyane n’imyuka ihumanya ikirere, yitwa greenhouse gases. Iyi myuka irimo cyane cyane CO₂ (carbon dioxide) na CH₄ (methane). Iyo myuka ikomoka ahanini ku bikorwa by’abantu, nk’uko bikurikira:
- Gutwika ibikomoka kuri peteroli n’amakara (nk’amamodoka, inganda, amashanyarazi atari ay’izuba cyangwa umuyaga).
- Ubworozi bw’amatungo (by’umwihariko inka zitanga methane nyinshi).
- Imyanda iva mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane iyo idatunganyijwe neza.
Iyi myuka iyo igumye mu kirere, ibuza ubushyuhe kwinjira no gusohoka uko bikwiye, bityo isi ikarushaho gushyuha (global warming).
Iyica Rwibone ku Mashyamba
Amashyamba ni nkingi ya mwamba mu kurinda ikirere, kuko afata CO₂ nyinshi ikagabanyuka mu kirere. Ariko guterwa no gushaka ubutaka bwo guhinga cyangwa kubona ibiti byo kubakisha, amashyamba aratemwa ku muvuduko uteye impungenge. Ibi bituma imyuka yangiza iguma mu kirere, bikarushaho kongera ubushyuhe.Ubwikorezi n’Inganda Bidafite Igenamigambi Rirambye
Imodoka nyinshi, indege, amato n’inganda zikoresha ibikomoka kuri peteroli zisohora imyuka myinshi. Iyo bidakurikiranwe neza, bigira uruhare rukomeye mu kwangiza ikirere.
Imikoreshereze mibi y’Umutungo Kamere
Gukoresha ibintu rimwe gusa tukabijugunya (nko gupfunyika mu masashe, plastike zidashonga), gukoresha amazi n’amashanyarazi birenze urugero, byose bifite uruhare mu kwangiza ibidukikije no guhindura ikirere.
Ubwiyongere bw’Abaturage
Uko abantu biyongera ni nako hakenerwa ibiribwa byinshi, amazu, ingufu, ubwikorezi… Ibi byose bikenera umutungo mwinshi uva ku isi, bikarushaho gusunikira isi mu ihindagurika ry’ikirere.
Nishimwe.
Leave feedback about this