UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Imishinga ya ‘Pro-Poor Development Basket Fund’ yahinduriye imibereho ab’i Gatsibo
Amakuru

Imishinga ya ‘Pro-Poor Development Basket Fund’ yahinduriye imibereho ab’i Gatsibo

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’abafatanyabikorwa mu iterambere (Development Partners), ku wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, basuye imishinga yashyizwe mu bikorwa binyuze mu Kigega kigamije gushyigikira uturere tw’icyaro kuzamura imibereho myiza y’abaturage (Pro-Poor Development Basket Fund).

Ikigega Pro-Poor Development Basket Fund, cyatewe inkunga n’Ibihugu by’u Budage binyuze muri KFW, u Bufaransa binyuze mu Kigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere (AFD) ndetse na Luxembourg binyuze mu Kigega cya Luxembourg gishinzwe Iterambere (LuxDev).

Ibikorwa byasuwe birimo ibyumba by’amashuri bishya bitatu byubatswe, ibyumba 13 byavuguruwe ndetse n’ubwiherero 13 bwubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntete mu Murenge wa Kiramuruzi.

Kuri iri shuri hari hasanzwe hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike, ndetse n’ibyari bihari bikaba byari bishaje kandi byubatse nabi, ku buryo mu bihe by’izuba byagoraga abana kwiga kubera ubushyuhe bwinshi kuko ibisenge byari bigufiya cyane.

Ikiraro kizaborohereza ubuhahirane

Kuri ubu ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko abana babo basigaye bigira ahantu heza, ndetse ko n’abari barataye amashuri bagarutse, nk’uko Revocate Uwamariya, umubyeyi ufite abana batatu kuri iri shuri abivuga.

Ati “Mbere abana batahaga basa nabi ahantu hose kuko amashuri yabaga yuzuyemo umwanda. Ikindi amashuri yari mato cyane abana bakiga bahekeranye. Ariko ubu rwose murabona ko ari i Burayi, abana barisanzuye ndetse n’abari baravuye mu ishuri baragarutse”.

Basuye kandi inzu y’ababyeyi (Maternity), yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Rwimitereri mu Murenge wa Murambi. Mbere y’uko iyi nzu y’ababyeyi yubakwa, ikigo nderabuzima cyari cyarafashe indi nzu ntoya ikajya yifashishwa mu kwakira ababyeyi baje kwisuzumisha inda ndetse n’abaje kubyara.

Iyi nyubako nshya iragutse kandi ikaba yaranashyizwemo ibikoresho bigezweho, bifasha mu gusuzuma inda ababyeyi ndetse n’ibifasha nyuma y’uko umubyeyi amaze kubyara.

Nyirabagenzi Delphine avuga ko nk’ababyeyi bashima cyane iki gikorwa, kuko mbere babangamirwaga no kujya kubyarira ahantu hatisanzuye.

Ati “Inzu ya mbere yari ntoya cyane, mbese iyo umubyeyi yazaga kuhabyarira ntabwo yabaga yisanzuye. Ubu rero urabona ko iyi nyubako nshya ari nini kandi ifite isuku. Ikindi hano hari ibikoresho bigezweho, ntabwo bigisaba ko abaganga baduha ‘transfer’ ngo tujye kunyura mu cyuma (ultra-sound) ku bitaro, kuko hano cyarahaje”.

Hubatswe ibyumba bishya by’amashuri

Hasuwe kandi ikiraro gihuza Imirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Ni kimwe muri bitatu byubatswe muri uyu mushinga muri aka Karere ka Gatsibo.Abatuye muri iyi mirenge bagaragaza ko aho iki kiraro cyubatswe hahoze ikindi gishaje cyane ndetse cyaje no gusenyuka burundu, ku buryo bitari bigishoboka kwambuka ku binyabiziga ibyo ari byo byose.

Charles Kabarega, umwe mu baturage batuye muri ako gace ati “Aha hantu ureba kuhambuka byari ikibazo gikomeye. Nta modoka, nta moto ndetse n’amagare ntibyabashaga kwambuka. N’abanyamaguru byasabaga kuvogera mu mazi menshi. Iki kiraro rwose cyaziye igihe, ubu imyaka yacu iyo yeze imodoka ziva n’i Kigali zikaza kutugurira umusaruro”.

Ubuyobozi bwa LODA bwasabye abaturiye ibi bikorwa byose byubatswe kubibyaza umusaruro, abana bose bakajya mu ishuri, ababyeyi bose batwite bakitabira kwisuzumisha inshuro zose zagenwe, kandi igihe cyo kubyara bakabyarira kwa muganga.

LODA kandi isaba ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo gufatanya n’abaturage gukurikirana no kubungabunga ibikorwa byose byubatswe, binyuze muri iki Kigega cya Pro-Poor Development Basket Fund, babirinda ko byangirika cyangwa ngo bisenyuke, kandi ibyangiritse bikajya bihita bisanwa.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version