Imvura yaguye mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza 18 Kanama 2025, yarimo umuyaga ndetse n’inkuba yishe abantu 5 ikomeretsa abandi 13, yangiza ibikorwa byinshi binyuranye, birimo inzu n’ibiraro.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, itangaza ko mu minsi umunani gusa habayeho ibiza 23 byiganjemo ibyatewe n’inkuba, kuko zishe abantu 5 zigakomeretsa 13, zinica inka 3, hangirika inzu 1 n’ubuhunikiro 2.
Uretse ibyo biza byabayeho ndetse n’inkuba, umuyaga mwinshi wari muri iyi mvura yaguye wangije inzu 6, inkongi z’umuriro zatwitse inzu 4 n’imyuzure isenya ibiraro 2.
Ni mu gihe mu minsi ibiri gusa (17-18 Kanama), ariho habaye ibiza byateje ingaruka nyinshi mu turere twa Burera, Kamonyi na Rutsiro, kuko habaye ibiza 11 byahitanye abantu batatu (muri 5 bapfuye mu minsi 8) bigakomeretsa abandi 11, hasenyuka inzu 7 ndetse umwuzure usenya n’ikiraro.
Akarere ka Burera ni ko kari mu twibasiwe n’inkuba cyane kuko zishe abantu 2, naho mu Karere ka Kamonyi ibiza bisenya inzu 6 bikomeretsa abantu 5. Mu tundi turere twagaragayemo ibiza byinshi ni Nyamasheke na Rusizi, aho buri karere kabayemo ibiza 3 byasize bisenye ikiraro muri buri karere, bigahitana umuntu umwe muri Rusizi (wishwe n’inkuba), hangirika inzu ebyiri. Muri Nyamasheke hakomeretse abantu 8, hangirika inzu imwe.

Izi ngaruka ngo zikaba zituruka ku mvura nyinshi iri kugwa muri uku kwezi kandi bitari bisanzwe, nk’uko byatangajwe na MINEMA aho bavuga ko mu kwinjira mu gihe cy’Umuhindo hagwa imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
MINEMA isaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kugenzura no gusana inzu zishaje, kuzirika ibisenge, kugendera kure insinga n’imiyoboro y’amashanyarazi mu gihe cy’imvura, kubaka fondasiyo z’inzu zikomeye, gusibura imirwanyasuri, gusukura inzira z’amazi no kutugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo kugwa, ndetse no gucomora ibikoresho by’amashanyarazi.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this