Mu irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe n’ikipe ya APR FC rikomeje, Ikipe ya Police FC yatsinze APR FC ibitego 3-2, naho AS Kigali itsinda AZAM FC yo muri Tanzania igitego 1-0, mu mikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2025.
Mu mukino wahuje APR FC na Police FC, amakipe yombi yatangiranye imbaraga mu gice cya mbere, ariko asa n’atinyana kuko umupira wakomeje gukinirwa ahanini hagati. Icyakora kumunota wa 37, Byiringiro Lague yatsinze igitego cya mbere cya Police FC.
Ku munota wa 44, myugariro wa Police FC Nzotanga yakoze amakosa, bituma ikipe ya APR FC na yo ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na William Togui, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego1-1.

Ku munota wa 27 w’igice cya kabiri, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Mamadou Sy. Ibyo byishimo ariko ntibyatinze, kuko ku munota wa 32 w’igice cya kabiri nanone, Police FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred, rutahizamu witwaye neza muri uyu mukino. Ku munota wa 80 w’umukino, Police FC yabonye igitego cy’intsinzi, yegukana amanota atatu ityo.
AS Kigali kuri Pelé Stadium, yahatsindiye AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania igitego 1-0, icyura amanota atatu bituma yiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe, gusa ikaba isigaje umukino izahuramo na Police FC.
AS Kigali ifite amahirwe yogutwara iki gikombe, cyane ko yo yujuje imikino ibiri idatsindwa, aho ifite amanota 6/6 ari na yo iyafite yonyine, mu gihe APR FC yateguye irushanwa ifite 0/6, icyakora ikaba isigaje umukino izahuramo na AZAM FC.