UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki U Rwanda rwongeye kwamagana ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri RDC
Politiki

U Rwanda rwongeye kwamagana ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ushinzwe uburenganzira bwa muntu, bishinja Ingabo zarwo, RDF, gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibyo birego binahuriweho kandi n’Umuryango Human Rights Watch, HRW, ndetse n’Ibiro bihuriweho na UN bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), u Rwanda rukavuga ko ibyo bidatanga ibisubizo ndetse ko hakwiye kubaho iperereza ritabogamiye rikagaragaza ukuri kw’ibibera mu duce twa Binza na Rutshuru, tuvugwamo ubwobwicanyi.

U Rwanda ruvuga ko HRW ari umuryango usanzwe ufite amateka mabi ashingiye ku birego bidafite ishingiro bihora bishinja u Rwanda, akenshi ugasanga bikorwa mu bihe by’ingenzi kuri Politiki, by’umwihariko aho muri iki gihe impande zirebwa n’amakimbirane muri DRC zitegura gusubira mu biganiro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko ibi birego bigira ingaruka kandi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiri mu masezerano y’amahoro yo ku ya 27 Kamena 2025, harimo no kurandura burundu umutwe wa FDLR w’abasize bahekuye u Rwanda ushyigikiwe na RDC, ari na wo ntandaro y’ibi bibazo.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwibanda ku bikorwa bigamije guharanira amahoro arambye, umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, binyuze mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize iminsi mike nanone ibirego nk’ibi bisohotse, nabwo byashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Komiseri Mukuru wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda nabwo rukaba rwarabyamaganye kuko bidafite ishingiro.  

Exit mobile version