UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 rizafasha kumenya amavugurura akenewe mu Uburezi
Amakuru Politiki Uncategorized

Isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 rizafasha kumenya amavugurura akenewe mu Uburezi

Mu Rwanda hatangijwe isuzumwa rigamije kureba aho abana bageze mu byerekeye gusoma, imibare, na Siyanse, rikazafasha ku menya aho abana bo mu Rwanda bageze mu byerekeye kwiga no kureba uburyo bahagaze ugereranije n’ ibindi bihugu 80 bahuriye muri iri suzumwa.

Ni isuzumwa ryatangijwe kuri uyu wambere taliki 28 Mata 2025 ritangirizwa mu Kigo cya Camp Kigali na New Vision High School rikazafasha kumenya aho uburezi buhagaze n’ ahakongerwa imbaraga kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere.

Umuyobozi w’ ikigo cya camp Kigali
Jean de Dieu Niyonsenga, yashimiye ko bahawe amahirwe y’ uko abanyeshuri babo bagira uruhare mu gukora ibi bizamini mpuzamahanga kandi ko iyi gahunda mpuzamahanga ari igipimo kigiye kubaha kurushaho kwitegura kandi ko nta bwoba bamenyereye guhiganwa.

Umuyobozi mukuru wa Nesa Dr Bernard BAHATI yavuze ko iri suzuma ryatangirijwe mu mashuri 2 ariko rizakomereza mu turere twose.

Umuyobozi mukuru Dr, Bahati Bernard mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ ubugenzuzi bw’ amashuri NESA

Ati” Ni isuzuma ryatangirijwe mu mashuri 2 camp kigali na New Vision High School rikazakorerwa mu mashuri 213 mu turere twose rikazageza taliki 7 Kamena 2025 , ni turangiza mu Mujyi wa Kigali tuzakomeza tujya mu tundi turere mu yandi mashuri, n’aho abana bakora iri suzuma”.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yasobanuye iby’iri suzuma ko ari ukugira ngo hamenyekane uko uburezi mu Rwanda buhagaze ugereranije n’ibindi bihugu.

Yagize ati” Ntabwo ari ikizamini, ni isuzuma kugira ngo tumenye aho turi, ntabwo ari ukuvuga ngo watsinze, watsinzwe, ni ukugira ngo tumenye aho duhagaze ugereranije n’ ibindi bihugu, aho dusanze tudahagaze uko twabyifuzaga tuzarushaho kureba uko tubikora noneho turusheho gukora neza.”

Minisitiri w’ uburezi Nsengimana Joseph, avuga ko iri suzuma ribafasha kumenya uko bahagaze.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 91 birimo 5 byo ku Mugabane wa Afulika byitabiriye iri suzuma rigamije ku garagaza aho uburezi bw’igihugu buhagaze ku ruhando mpuzamahanga.

Ni isuzuma rya tangirijwe mu mashuri 2 yo mu Mujyi wa Kigali bikazakomereza mu bindi bigo 213 byatoranijwe hirya no hino mu gihugu, hakazakora abanyeshuri 7455 mu gihugu hose.


Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version