UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Kigali: Abaturutse mu bihugu bya Afrika bari kwiga uko bashyiraho ikirango bahuriyeho cy’ubuziranenge.
Economy Politiki

Kigali: Abaturutse mu bihugu bya Afrika bari kwiga uko bashyiraho ikirango bahuriyeho cy’ubuziranenge.

Abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto baturutse mu bihugu bitandukanye by’afrika birimo u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia. ,bahuriye mu nama y’ ibiganiro by’iminsi 2 iteraniye i Kigali/ Rwanda kuri uyu wa 28 Mata 2025 igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo babone ikirango ny’ Afrika cy’ ubuziranenge bahuriyeho kizabafasha kwagura amasoko.

Dr, Nsengimana Hermogene, Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango ushinzwe Gutsura Ubuziranenge muri Afrika (ARSO) yagaraje inyungu zo kwita ku buziranenge bw’ umusaruro.

Yagize ati” Icyambere ibyo turya natwe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu, tugomba kurengera umuntu ibintu afashe bikaba nta ngaruka byamugiraho ku buzima, ntabwo bareba gusa uruhande rw’ ibiryo, rwo kuvuga ngo umuntu ariye ikintu cya mugiraho uruhare, ahubwo basigaye banareba ko icyo kintu wakigezeho wubahirije amabwiriza y’ imihindagurikire y’ ikirere?”.

Dr.Nsengimana Hermogene Umunyamabanga mukuru muri ARSO avuga ko abakora bagomba kwita mu kurengera ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ Ubuziranenge mu kigo RSB Jean Pierre Bajeneza avuga ko hari ibyo abikorera basabwa kugirango babone ibirango by’ ubuziranenge.

Yagize ati” Hari uburyo uba usanzwe ukora ariko kugirango ubushyire mu uburyo bw’ ubuziranenge hari ubumenyi bwimbitse, uburyo igicuruzwa cyakozwe uyu munsi cyongere kuba ari nako gikorwa ejo igihe cyose cye guhinduka, uburyo ugipfunyika, uburyo ugishyira ku isoko kikagaragarira buri wese ukigana, ibyo byose iyo wabimenye bituma urushaho guhangana ku isoko ndetse bigatuma n’ amabwiriza ashyirwaho arushaho gukoreshwa ukabona na bya byemezo by’ ubuziranenge”.

Bajeneza Jean Pierre/ Ushinzwe Ibirango by’Ubuziranenge muri RSB yibukije ko hakenewe ubundi bimenyi burushijeho…

Bampire Claudine ni umwe mubafite inganda ntoya avuga ko kubona ikirango nyafrika cy’ ubuziranenge kizafasha kwagura no kubona amasoko mubyo dukora .

Yagize ati” Niba ushaka kujyana ibicuruzwa byawe muri Kenya, Zimbabwe n’ ibindi bihugu bigize Afrika ntabwo ari ngombwa kureba ngo ibwiriza ryabo ry’ ubuziranenge ni irihe ngo ujye kurifata, uzajya ukoresha rya bwiriza rimwe rya ARSO ku rwego rw’ umugabane wose ku buryo ushobora kujyanayo ibicuruzwa byawe nta kibazo biguteye”.

Bampire Claudine avuga ko ibi nibimara kugerwaho, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bizoroha…

Tembinkosi Wenha wo muri Zimbabwe ni umwe mubikorera witabiriye iyi nama avuga ko ikirango cy’ubuziranenge kizafasha kongera agaciro ibikorerwa ba Afrika bose.

Yagize ati” Iki kirango kizafasha kongera agaciro ibikorerwa mu bihugu byacu, ni ikirango kizafasha kandi guhuza abanyafrika nkanjye wo muri Zimbabwe bizanyorohera kuza mu Rwanda kugurisha ibicuruzwa byanjye, ntabwo ari ikirango kizagirira akamaro abanyazimbabwe cyangwa abanya Senegal gusa ahubwo kizagirira akamaro abanyafriaka bose”.

Abakora mu nzego zikora mu birebana n’ ubuziranenge muri Afrika bavuga ko kugeza ubu hari amabwiriza arebana n’ ubuziranenge ku rwego rw’ Afrika arenga 2000, intego ikaba ari uko mu mwaka 1 inganda 100 zizaba zafashijwe kubona ikirango cy’ ubuziranenge cyo ku rwego rw’ Afrika.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version