Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda cyangwa Eglise Evangelique des Amis au Rwanda (EEAR), ririshimira ibikorwa by’indashyikirwa ryageho mu myaka 10 ishize, birimo urusengero rushya rugezweho, inzu y’ubucuruzi, ishuri ryubatswe ku buryo bugezweho n’ibindi.
Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko ibi bikorwa byatwaye amafaranga atari make, kuko urusengero rwatwaye agera muri Miliyari 1.8Frw, inzu y’ubucurizi itwara Miliyari 2.5Frw naho ishuri rikaba ryaratwaye Miliyoni 450Frw, byose bikaba byubatse mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Ibi bikorwa byose byatashywe ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2026, ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati y’Umuvugizi ucyuye igiye, Rev. Mupenda Aron na Rev. Sekanabo Jean Paul watorewe kuyobora EEAR mu myaka itanu iri imbere, wamusimbuye kuri uwo mwanya.
Uretse ibi bikorwa, iri torero kandi ryafashije n’abakristo baryo, aho hari abahawe amacumbi, abishyuriwe amashuri n’ibindi.
Umwe mu bubakiwe inzu, umukecuru Kabebe Immaculée, utuye i Karembure mu Karere ka Kicukiro, arashimira cyane EEAR yamurinze kubunza akarago.
Agira ati “Natashye mu Rwanda mvuye muri Congo n’abana banjye, tukabaho dukodesha ariko nsengera mu itorero rya Des Amis. Ikibazo cyanjye rero baje kukimenya, ko mpora nzerera, ungiriye impuhwe akancumbira, nabishobora ngakodesha. Igihe rero cyaje kugera bangurira inzu, ubu ndatuye ndatekanye, nkabishimira Imana n’iri torero”.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko iri torero ryakomeje kumuba ahafi, kuko n’abana be itorero ryamufashije kubishyurira amashuri, ku buryo ubu hari n’umuhungu we urimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) rikimufasha, mu gihe we nta bushobozi yari afite.

Rev. Mupende wanahise atangira ikiruhuko cy’izabukuru, avuga ko aho asize itorero ari heza, akurikije ibyo ryagezeho n’imishinga iri imbere.
Ati “Aho dusize itirero ni heza, haba mu buryo bw’imiyoborere buhamye ndetse n’ibikorwa by’iterambere, birimo inyubako twerekanye. Ikindi ni uko abadusimbuye batojwe neza, Rev. Jean Paul unsimbuye azi neza icyerekezo cy’itorero”.
Ati “Ikindi ubu turimo kubaka insengero uhereye ku rwa Kagarama rwuzuye, hari kandi Rubavu, Musanze, Bugesera, Kamembe, Kayonza n’ahandi. Ni insengero zigezweho, zikomeye ku buryo n’abuzukuru bacu bazasanga zikimeze neza. Ibindi ni ibikorwa byo gufasha abakristo, abo twishyurira amashuri, gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi, ibi byose bizakomeza ndetse byongerwe”.
Akimara gushyikirizwa inkoni y’ubushumba, Rev. Sekanabo yavuze ko uretse imirimo isanzwe y’itorero, kwita ku batishoboye biri mu by’imbere.
Ati “Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ntiriguma mu masengesho n’ivugabutumwa gusa, rinakora ibiteza imbere abaturage no gufasha abatishoboye. Tuzishyurira mituweli abatishoboye, tuzahugura abantu ku gukora imishinga ibateza imbere irimo nko korora, ubucurunzi buciriritse n’indi kandi tubafashe kubigeraho nk’uko bisanzwe bikorwa. Tuzishyurira amashuri abana bakomoka mu miryango ikennye biciye mu mushinga wa Compassion n’ibindi bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Monique, yashimye ibikorwa by’Itorero EEAR, anasaba ko byakomeza mu buyobozi bushya.
Ati “Muri Kicukiro iri torero rifite ibikorwa byiza by’uburezi, iby’ubuzima, n’indi bitandukanye byo guteza imbere abaturage, ni abafatanyabikorwa beza. Abayobozi bashya rero twizeye ko tuzakomeza gufatanya mu bikorwa Igihugu gishyize imbere. Aha turabasaba gukangurira abakristo kugira isuku nk’ikirango cy’Umujyi wa Kigali, gutanga serivisi nziza, gukomeza kunga ubumwe, gukora cyane bityo twubake u Rwanda twifuza. Turabizeza ubufatanye buhoraho”.

Itorero EEA ryaboneye izuba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 1460, rigera mu Rwanda mu 1986, ubu rikaba rifite abayoboke basaga ibihumbi 10 bari hirya no hino mu gihugu ndetse n’abakozi bahoraho 500.












Leave feedback about this