Michelle Yeoh n’umugabo we Jean Todt, bari mu Rwanda aho babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Nyuma yaho basuye Pariki y’Ibirunga, birebera ingangi n’izindi nyamaswa ziba muri iryoshyamba rikurura benshi.
Yeoh ni umwe mu bagore bazwi cyane muri filime za ‘Action’ ku Isi, akaba yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda, nk’uko yabyanditse mu gitabo cy’abahagenda.
Ati “Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda mpita njya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Kwibuka no kwiga kudaheranwa no kunga ubumwe, ngo ukomeze kujya imbere, imbabazi n’ubugwaneza”.
Ubwo ni ubutumwa bwanditswe n’iki cyamamare muri filimi zamenyekanye cyane yakinnye, nka ‘Hidden Dragon’, ‘Everything Everywhere All at Once’ n’izindi.
Michelle ubu ufite imyaka 63, yavukiye muri Malaysia aho yabaye kandi Miss Malaysia mu 1983.
Nyuma yatangiye gukina filime za ‘Action’ muri Hong Kong, zirimo izizwi cyane nka ‘Yes, Madam!’ (1985) na ‘Supercop’ (1992) yakinanye na Jackie Chan, Yakinnye kandi muri filime ya James Bond ‘Tomorrow Never Dies’ (1997).
Mu 2023, Yeoh yegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filime (Best Actor) kubera iyitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ (2022).
Icyo gihe Michelle Yeoh yabaye umugore wa mbere wo muri Aziya wegukanye iki gihembo cya Oscar nka ‘Best Actor’.
Kugera mu Rwanda kwe byashimishije benshi mu Banyarwanda bamuzi muri filimi ze babonye, nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Titi Léopold
Leave feedback about this