Mu bihe bitandukanye Akarere ka Rubavu kagiye gahura n’ibiza by’ubwoko bunyuranye bigatwara ubuzima bw’abaturage ndetse bigasenya inzu z’abaturage, ibikorwaremezo n’indi mitungo ikahangirikira. Muri icyo gihe cyose, hagiye hakenerwa ubutabazi bwihuse kugirango ubuzima bw’abahuye nibyo biza bukomeze.
Ibi byatumye abagize komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’akarere n’ab’ Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza bahabwa umwitozo w’ubutabazi na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa byUbutabazi [MINEMA] mu rwego rwo kwitegura guhangana nabyo, ni umwitozo bavuga ko usize biteguye gutanga ubutabazi aho bwakenerwa hose.
Umwe mu bagize komite z’imicungire y’ibiza wahuguriwe iki gikorwa, agaragaza ko bungutse byinshi bishobora kubafasha mu gihe haba habaye Ibiza. Agira ati:” Byongeye kutwereka ko dukwiye kugira n’igitabo kigaragaza iby’umurimo ukora igihe cyose habaye Ibiza. Ikindi bitwunguye ni uko turushaho gukomeza kwitegura mbere yuko ibiza biba”.
Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu, yavuze ku kamaro k’umwitozo bahawe wo kwitabara igihe habaye Ibiza
Yagize ati:” Ni umwitozo wakorwaga nkaho ibiza byabaye kugira ngo twisuzume turebe ko buri wese ari mu mwanya we, turebe ko abantu bose bahari, abo twatekerezaga badahari tubasimbuze hakiri kare kuburyo ibiza biramutse bije byasanga twese twiteguye.”
ACP Egide Mugwiza Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi [MINEMA], yavuze ko akarere ka Rubavu n’ubwo gakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye, bibaye ngombwa iyi Minisiteri yiteguye gutanga ubutabazi bwihuse ku buryo buhagije.
Ati:” Duhora twiteguye iyo turi muri ibi bihe nk’ibi. N’uyu mwitozo ni kimwe mu kwitegura. Iyo dukoze umwitozo nk’uyu biba biratagaza ko tugira ngo abantu bose bitegure… kugira ngo hagize ikiba babe bashyize hamwe, bazi icyo gukora mu gihe gikwiye.”
Akarere ka Rubavu gakunze kwi basirwa n’ibiza bitandukanye birimo, imyuzure yatewe n’umugezi wa Sebeya, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, imitingito n’ibindi…..
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this