Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) buragaragaza ko umubare w’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batewe inda wiyongereye mu myaka itanu ishize, uva kuri 5% mu 2020 ugera ku 8% mu 2025.
Minisiteri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato atari gishya bamaze iminsi bahangana na cyo.
Ati “Ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato, noneho bikaba byabagiraho n’ibindi bibazo usanga bifitanye isano n’icyo kibazo, ntabwo ari gishya ayo makuru aje ari nko gushimangira ibyo twari tuzi, tumaze iminsi duhangana nabyo, byaba Guverinoma na Minisiteri zitandukanye, yaba umuryango nyarwanda, ndetse n’abafatanyabikorwa “.
Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko iyi mibare iri mu bushakashatsi ari iyo kuva mu myaka itanu ishize, ariko nanone hari imbaraga zashyizwe mu guhangana n’iki kibazo cy’abangavu babyara imbura gihe, kandi umusaruro w’izi mbaraga uzagaragara mu myaka iri imbere.
Ati “Iyi mibare iratwereka ibintu byabaye mu myaka itanu ishize, kuva mu 2020-2025 ibyakozwe mu myaka mike ishize bizatangira kutugaragariza umusaruro umwaka utaha cyangwa se mu gihe gikurikiraho. Ni no kugira ngo twumve uko imibare iba yakozwe, harimo amategeko yavuguruwe, harimo kwegereza serivisi zifasha abazikeneye, ndetse no gukomeza kwigisha mu miryango yacu no mu mashuri, kugira ngo abana bacu be gukomeza kuva mu mashuri, cyangwa se kugira ibibazo kuko batwise bakiri bato”.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murenzi Ivan, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo cy’abana b’abangavu gishakirwe umuti urambye, kimwe n’ibindi bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubizima.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko imibare yashyizwe ahagaragara byerekana ko hakwiye kongerwa ingengo y’imari mu kubikemura, kandi Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, nk’uko bikubiye muri gahunda ya kabiri y’imyaka 5, yo kwihutisha iterambere (NST2) 2024-2029.
Ati “Twabonye abana baterwa inda biyongera, muri gahunda ya NST2 hari gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima. Ibyavuye mu bushakashatsi bitwereka aho dukwiye kongera imbaraga kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.”
Gusa igiteye inkeke muri ubu bushakashatsi bwagaragajwe kuri aba bangavu baterwa inda z imburagihe, ni uko 21% muri bo baba batarakandagiye mu ishuri, abaterwa inda bararangije amashuri abanza ni 13%, naho abaterwa inda barangije amashyuri yisumbuye bangana na 4%, mu gihe abaziterwa bafite imyaka 15 ari 1%, naho abaziterwa bafite imyaka 19 bangana na 20%.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this