Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi wayo w’agateganyo asimbuye Twagirayezu Thaddée, wari umaze umwaka ari Perezida nyuma y’uko inzego zose bari batoranywe zisheshwe.
Amakuru acaracara avuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi, yabaye ku mugobora wo ku wa Kabiri tari 25 Ugushyingo 2025, igafatirwamo umwanzuro wo gusesa inzego zose z’umuryango wa Rayon Sports zatowe tariki 16 Ugushyingo 2024.
Murenzi Abdallah watorewe kuyobora abashyizweho by’agateganyo, we na bagenzi be bayobora mu gihe cy’amezi atatu hanategurwa amatora, azaba ari gukorana kandi na Gakwaya Olivier wabereye Rayon Sports Umunyamabanga Mukuru igihe kinini, Akayezu Josée, Musabyimana Jean Baptiste na Me Nubumwe Jean Bosco.
Ibi kandi byanemejwe n’itangazo ryasinyweho na Paul Muvunyi wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, ndetse na Twagirayezu Thaddée, rivuga ko inzego zose zashesheshwe, inzibacyuho igahabwa amezi atatu yo kuvugurura amategeko ndetse no gushyiraho umurongo w’imiyoborere.
Ibi byose bibaye mu gihe hari hamaze igihe ukutumvikana hagati y’inzego z’umuryango wa Rayon Sports, cyane cyane bitewe n’icyuho kiri mu mategeko dore ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ubwo habaga amatora, uyu muryango wari utari wabona amategeko shingiro awugenga mu gihe ibi byatumaga buri wese atamenya inshingano ze.
Ibi hari ababihuza n’ibihe bibi ikipe ya Rayon Sports irimo muri iki gihe muri shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho irimo gutsindwa umusubirizo, ikaba kugeza ubu iri ku mwanya wa kane irushwa na Police FC ya mbere amanota arindwi.

Leave feedback about this