UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru NIDA yatangije serivisi ziganisha ku gutanga Indangamuntu Koranabuhanga
Amakuru

NIDA yatangije serivisi ziganisha ku gutanga Indangamuntu Koranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, cyatangije ku mugaragaro Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu). Ni indangamuntu izahabwa buri muntu wese utuye mu Rwanda, kuva ku mwana ukivuka, bikazakorwa hemezwa imyirondoro n’ibimenyetso birimo ibikumwe by’intoki, imboni y’ijisho n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza, kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi kugeza no ku bimukira.

Ni igikorwa cyatangirijwe ahabera imurikabikorwa i Gikondo, ariko bizagezwa hose mu kagari no ku murenge, gusa umuntu akaba yanabyikorera akoreshe urubuga Irembo.

Mukesha Josephine, Umuyobozi mukuru wa NIDA yagize ati “Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’Indangamuntu Koranabuhanga. Harimo kumenya ibyiza byayo, n’uburyo izadufasha mu gutanga no guhabwa servisi zitandukanye”.

Mukesha Josephine, Umuyobozi mukuru wa NIDA

Mukesha yagarutse ku byiza by’iyi ndangamuntu, aho yavuze ko idashobora kubura nk’uko byagendaga ku zisanzwe.

Yagize ati “Ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira, byaba na ngombwa tukazahagarika ubwo burenganzira”.

Abaturage bose barakangurirwa kwitabira gahunda yo kwiyandikisha ngo batunge Indangamuntu Koranabuhanga, iyi gahunda izatangazwa kandi ishyirwe mu bikorwa mu gihugu hose mu minsi  iri imbere.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version