UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imyidagaduro ‘Kiddo Hub’ yateguye igitaramo kizagaragarizwamo impano z’abana
Imyidagaduro

‘Kiddo Hub’ yateguye igitaramo kizagaragarizwamo impano z’abana

Mu Rwanda hagenda hagaragara abana benshi bafite impano zitandukanye, zaba izo kiririmba, kubyina n’izindi, ariko ugasanga ntibabona aho bagaragariza izo mpano.

Ni muri urwo rwego hateguwe igitaramo cyiswe ‘Kiddo Talents Show’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, kizafasha abana kugaragaza izo mpano zabo kikazaba ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025 ku ishuri rya Kepler i Kinyinya mu karere ka Gasabo, saa munani z’amanywa.

Umuyobozi wa Kiddo Hub, Mbonyumugenzi Gentil Theodomire, uzwi ku izina rya  Uncle G,  avuga ko bazakomereza no mu ntara bakajya bakuramo abana bahagararira abandi bagahatana ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Structure yabyo ubutaha izahinduka, tuzaba dufite ‘competitive format’, aho buri ntara tuzajya dukuramo abana bahagarariye abandi noneho bakarushanwa ku rwego rw’Igihugu tukaba ari bo tugaragaza. Ntabwo tuzajya tugaragaza abana ngo ni uko uyu nguyu afite icyo yakoze kizwi, ahubwo ni ukugira ngo na wa wundi utazwi wabigaragaje  koko impano yamugirira akamaro aze tumushyigire”.

Uncle G  yanavuze ko intego yabo ari ugukurikirana abo bana bafite impano kugira ngo banabahe ubujyanama, impano zabo zirusheho kubagirira umumaro.

Ati “Kujya gushaka abo bana bafite impano, tukabaha ubujyanama  (mentorship) biri mu ntego yacu, tukanabakurikirana kugira ngo  turebe ko impano zabo zabagiriye umumaro. Iyo rero ni yo ntego yacu ariko twifuza ko byarenga urwego rw’Igihugu bikajya ku rwego rw’umugabane wa Afrika, umwana akagera ku rwego runaka”.

Yankurije Ariane ufite umwana witwa Louange ufite impano zitandukanye zirimo kuririmba, avuga ko abifatanya no kwiga kandi bitamusubiza inyuma mu ishuri.

Ati “Agiye mu mwaka wa 6 kandi afite amanota meza, ntabwo byahinduye imyifatire ye kuko ni umwana ugira ikinyabupfura, mu ishuri ni umuhanga, mbese ntabwo kuba umwana afite impano byamubuza kugira indangagaciro. Uburyo turimo gukorana na “Kiddo Hub” rero, njye narabashimiye”.

Kiddo Hub yakira abana bafite imyaka 3 kugera kuri 15, ikaba ifite ntego yo kuzamura impano zabo, kubaha ubujyanama, ndetse bakabasha kwiteza imbere.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version