UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki U Rwanda rwamaganye raporo ya UN ishinja RDF ubwicanyi muri RDC
Politiki

U Rwanda rwamaganye raporo ya UN ishinja RDF ubwicanyi muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyatangajwe na OHCHR nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso, ubuhamya cyangwa impamvu zifatika yagaragaje zerekana RDF igira uruhare muri ubwo bwicanyi buvugwa.

Rigira riti “Gushyira RDF muri ibyo birego nta mpamvu, ni ibintu bidakwiye kandi bituma abantu bakwibaza ku bunyamwuga bwa OHCDH n’uburyo ikoresha mu gukora raporo.”

Mu cyumweru gishize nibwo OHCHR yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23, hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga wishe abaturage bagera kuri 319 mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, ubwo bari mu masambu.

U Rwanda rwibukije ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC (MONUSCO), zananiwe kurinda abasivili babangamiwe n’umutekano muke.

U Rwanda kandi rwumvikanishije ko ibirego bya OHCHR bibangamiye intego yo kugarura amahoro n’umutekano, no guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Exit mobile version