Kwizihiza umunsi Nyafurika w’Irangamimerere byatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru, kuko ariko kaje ku isonga mu gutanga serivisi z’irangamimerere.
Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”
Bamwe mu babyeyi twaganiriye twasanze bafite amafishe y’abanana babo, bavuze ko iri mu bifasha abana babo kugira ngo babashe kwandikwa mu irangamimerere bazabashe gufata indangamuntu.
Ati “Mbere nkibyara naramwandikishije kuko mfite igipande nanakingirizagaho, ubu menye ko atari muri mashine aje gushaka indangamuntu”.
Undi ati “Iri koranabuhanga mbona rizadufasha kuko nk’ubu nari narasezeranye n’umugabo none nagiye kureba nsanga ntibirimo ko twasezeranye, buri wese ari ukwe kandi twarabikoze”.

Mucyo Bertain, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mu gufasha abaturage byibuze aba afite icyemezo kimuranga.
Ati “Nk’umuturage ashobora kuza kwandikisha umwana, icyo gihe tureba amazina yose, n’igihe yavukiye wamubaza ifishe y’amavuko kuko ari umubyeyi akavuga ngo njyewe ndabizi, ariko mu by’ukuri amabwiriza yashyizweho na NIDA byibuze umubyeyi aba agomba kutwereka igipande, hakaba uza ntacyo afite, ibyo rero iyi serivise izabikemura”.
Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine yavuze ko indangamuntu koranabuhanga izatangwa hati byinshi izakemura.
Ati “Uyu munsi twayihanga abantu bafite imyaka 16 kuzamura, ariko indangamuntu koranabuhanga tuzayitanga kuva umuntu akivuka, kandi numero izakomeza ari imwe idahinduka, nk’iyi dusanganywe iyo yakosorwaga imibare nk’itatu ya nyuma yahindukaga, bu numero izaba idahinduka ubuzima bwose. Ubu twayihaga Abanyarwanda, impunzi n’abanyamahanga bafite igihe kirekire, ariko ubu tuzayiha n’abimukira n’abasaba ubuhungiro batarabubona, n’abana batoraguwe mu gihe batarabona ababyeyi babarera. Inyugu zirimo, umuturage azajya asabira serivise aho ari bitarinze kujya aho bazitangira, akanemeza amakuru ye”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon KAYISIRE Marie Solange, avuga ko iki kibazo kizakemurwa na gahunda yo kwandikira kwa muganga abana bavuka.
Ati “Kera hakoreshwaga ibintu byo kwandika n’intoki, kwibeshya biroroshye cyane, ushobora kubwira umuntu ngo witwa Jeanne d’Arc, akandika Jeanne akaba abaye uwundi muntu, cyangwa ukandika itariki yavukiyeho ukibeshya umubare, aba abaye undi muntu. Umuntu w’irangamimerere wo kwa muganga, ahita yandika umwana kandi ntabwo yakwibeshya kuko aba afite izina rya nyina n’iryase n’umunsi yavukiyeho. Ubu biroroshye cyane kuko nta kwibeshya kurimo ni yo mpamvu hari amahirwe uko biri gukorwa uyu munsi, n’uburyo turi kwandikisha abana nubwo baba baracikanwe kubera ko tubikora muri sisitemu, ubu ngubu amakuru aba ahamye ntabwo hazamo ibibazo nk’ibyo kwandika ku mafishi”.
Kuri uyu munsi kandi, habayeho umwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage byajyaga bikemurirwa mu nteko z’abaturage, hanasezeranywa imiryango 83 y’ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Mukanyandwi Marie Louise