Buri tariki ya 3 Ukuboza, ibihugu byinshi ku Isi byizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, watangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992, kugira ngo ufashe abantu gusobanukirwa ibibazo biterwa n’ubumuga. Umurimo wo ku Isi hose wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova, utuma abantu bafite ubumuga babona ubufasha bakeneye.
Dukurikije uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO) ribivuga, umuntu 1 muri 6 ku Isi hose aba afite ubumuga bukomeye, nk’ubwo kutabona, ubwo mu mutwe, ubumuga buterwa no kubura urugingo runaka rw’umubiri cyangwa ubumuga buterwa no kugagara ingingo z’umubiri, aha hakaba ari ho Abahamya ba Yehova bakora ibishoboka kugira ngo aba bantu na bo babone ubufasha babinyujije mu buryo butandukanye.
Uwizeyimana Naomi, umwe mu Bahamya ba Yehova wavukanye ubumuga bwo kutabona no kutumva agira, ati “Kuba naravukanye ubu bumuga ni imbogamizi ikomeye cyane mu buzima bwanjye kuko bitanyorohera gushyikirana n’abandi. Icyakora nshimira Abahamya ba Yehova kuko banyigishije Bibiliya bakoresheje amarenga yo mu biganza. Ibyo byatumye mva mu bwigunge numva nisanzuye kandi menya amasezerano ahebuje y’ubuzima butunganye Bibiliya itanga.”
Bwana Migambi François Régis, Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, avuga ko ibyo bakora atari ukwigisha ubutumwa bwiza gusa, ahubwoko banakora ibikorwa byogufasha.
Ati “Uretse umurimo wacu wo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza, Abahamya ba Yehova banatanga inama zifasha abantu bafite ubumuga kubwihanganira bakabaho bishimye muri iki gihe. Ku rubuga rwa jw.org rw’Abahamya ba Yehova hariho ipaji yagenewe gufasha abafite ubumuga iriho ingingo nyinshi zo gusoma na za videwo, zirimo abantu babayeho ubuzima bufite intego nubwo bafite ubumuga.”
Urubuga rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org ruboneka mu ndimi zirenga 1000 hakubiyemo n’indimi z’amarenga n’inyandiko zafashwe amajwi, kugira ngo zifashe abatabona. Ibiriho byose byose bitangirwa ubuntu kandi ntibisaba kubanza kwiyandikisha.

Leave feedback about this