Ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto mu Rwanda bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengabe ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, bukorwa ahanini bugamije kwerekana ahakigaragara ruswa muri serivisi zagenewe abaturage, aho bwageze ku bantu 2.360 bo mu bice bitandukanye by’Igihugu, barimo abagabo 53.56% n’abagore 46.44%, bagaragazaga niba barasabwe cyangwa baratanze ruswa mu mezi 12 ashize.
Ubushakashatsi bw’umwaka ushize wa 2024 bwari bwagaragaje ko ruswa nto yari ku kigero cya 18,5% naho ubw’uyu mwaka wa 2025 bugaragaza igabanuka rya 3,9% bivuze ko iki kigero cyagabanutse kuri 14.6%, ariko n’ubwo bimeze gutya, ingano y’amafaranga yatanzwe muburyo bwa ruswa yariyongereye ava kuri Miliyoni 17 muri 2024 agera kuri Miliyoni 29 mu mwaka wa 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda Mupiganyi Appollinaire avuga ko byatewe n’uko abantu baka ruswa bahisemo kwaka nyinshi aho gufatwa batse nkeya.
Ati” Burya iyo umuntu ashora imari mu buryo bwiza bunoze bukurikije amategeko umushoramari inyunguye ye izamuka iyo hariho ibyago byinshi niba agiye gushyira amafaranga ye ahari ibyago byinshi, asaba inyungu nini cyane, iyo agiye gushyira amafaranga ye, ahantu hatari ingaruka, asaba inyungu ntoya igihe kirekire, abaryi baruswa rero nabo bahinduye ayo mayeri, baba nkabo ngabo bakora ibintu binoze kuko baziko ingaruka zabo ari nini kuko nafatwa afungwa byibuze imyaka 5-7, iyo agiye gusaba amafaranga rero, asaba atubutse.”
Mupiganyi akomeza avuga ko ibi bigaragaza igabanuka mu mibare y’ abatanga ruswa kuko ababasha kuyigondera ari bake bityo bigafasha inzego gufata ingamba zikwiye.
Ati “Ni ukuvuga ngo nibake bashobora kwigondera icyo giciro mu mpuzandengo aho twabonye ko ari ibihumbi 269 birenga mu bantu hejuru ya 50% babona amafaranga ari munsi y’ ibihumbi 100 ku kwezi, urumva ko ari ingorabahizi kugirango bashobore kwigondera igiciro cya ruswa irimo isabwa kuko abayisaba bazi neza ko nibafatwa ari ukutihanganirwa kuko baziko ari igihano kiremereye cyane nk’uko itegeko rihana icyaha cya ruswa kibigaragaza”.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abaturage bangana na 90,5% batswe ruswa ariko nti babashe gutanga amakuru
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko hakwiye gukazwa ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage amategeko y’ibanze abarengera kugirango batinyuke kuko byafasha kurusha ho kurwanya ruswa.
Ati “Iyo uzi amategeko, ukaba uzi igihe serivisi itangirwa n’ibyo wemererwa n’amategeko nabyo biri mu bifasha kugira ngo wirinde iyo ruswa, niba uvuga uti kugira ngo mbone icyangombwa ni iminsi 30, iyo ubizi itaranagera ushobora kuvuga uti ibyaribyo byose ntabwo birarenga; ariko iyo imaze kurenga kamara ukwezi, abiri, atanu, ane, atanu, ni hahandi umuturage ashobora kwibwiriza akavuga ati, buriya byanze bikunze hari icyo ashaka, kandi mu by’ ukuri gutanga serivisi mbi ni icyuho cya ruswa gikomeye”.

Mu bushakashatsi bw’uyu mwaka urwego rw’abikorera rwakomeje kuza imbere mu nzego zagaragayemo kwaka no kwakira ruswa, rukurikirwa n’inzego z’ibanze, aho muri serivisi zagaragayemo ruswa kurusha izindi harimo kubona icyangombwa cyo kubaka gifite ikigero cya 22.90% mu mwaka wa 2025 bivuye kuri 36.6% mu mwaka wa 2014. Serivisi yo kubona icyangombwa cyo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu gifite 16,60% na serivisi yo kubona icyangombwa cyo kubaka mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera ifite 13.60% .
Ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto buzwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) bumuritswe ku nshuro ya 16, kuko ubwa mbere bwa muritswe mu mwaka wa 2010.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this