Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba guharanira kwigira no kwirinda kubaho bateze amaramuko ku bandi.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, iri kubera muri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yagize uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo byagiye bifasha Abanyarwanda gutera intambwe, bityo Igihugu gikomeza gutera imbere.
Yagize ati “Iyi nama ibaye kenshi, kandi buri uko ibaye ibyaganiriwemo, ibyemezo byafashwe bigenda bigira uburyo biduteza intambwe ndende, ituganisha ku bindi biganiro n’ibindi bikorwa bityo Igihugu gikomeza gutera imbere uko bikwiye.”
Yanavuze ko Umushyikirano watangijwe hagamijwe gukomeza intego y’Igihugu yo kwigira, kugira ngo Igihugu n’Abanyarwanda batabaho ku mahirwe bagirirwa n’abandi.
Ati “Kwigira ni yo ntego, ni wo mugambi, ni yo nshingano twese dufite dukwiriye kugira.”
Yongeye ho ko u Rwanda rugendeye ku miterere yarwo, rudashobora kuvuga ko ibyo rwagezeho bihagije, ahubwo hakenewe gukomeza guterwa n’izindi ntambwe.
Yagize ati “Dushaka gutera indi ntambwe ndende kurusha iya mbere, kandi kubihozaho nibwo buryo Igihugu cyabaho”.

Yakomeje asaba Abanyarwanda guha agaciro ibyo bakora bagaharanira gukora ibikorwa binini, rimwe na rimwe binasaba ko bamwe badasinzira .
Ati” Niba ari abantu bashaka kwiha agaciro bashaka kwigeza aho bakabaye bagera, icyo gihe bifite icyo bidusaba kinini ndetse byasaba na bamwe kudasinzira, bikakuraza maso ureba unateketeza icyatuma utera intambwe igana mu nzira y’ amajyambere”
Yanavuze ko nk’Abanyarwanda kubaho bateze amaramuko ku bandi bikwiriye gucika bigafatwa nk’icyaha.
Ati “Ntabwo twaremwe n’abantu bose, ntibikwiye kureba ko ufite ubutunzi bwinshi, cyangwa ko ufite ububasha bukomeye, cyangwa ko witeguye gukoresha nabi ibyo ufite. Turi Igihugu gito nk’u Rwanda, kandi tugomba kubasha guhagarara no kwihagararaho”.
Yashimangiye ko hari ibihugu byinshi ku Isi byatangiye nk’u Rwanda, ariko bikabasha kwiteza imbere.
Ati “Ntabwo ari uko baremwe bitandukanye n’uko twebwe twaremwe, twese dufite aho duturuka ntabwo hatandukanye. ku Isi abantu uko babayeho ni bimwe, impamvu byagera hagati bigahinduka bamwe bagasa n’aho baremye abandi ntabwo ari byo, ntabwo mukwiriye kuba mwabyemera”.
Perezida Kagame yanashishikarije abayobozi gutunganya inshingano zabo, kugira ngo babashe kugeza ku bo bayobora ibyo babagomba.



Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this